Ibihame byImana banyuze benshi mu gitaramo ... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu  tariki 14 Mutarama 2023, muri Kigali Convention Center.  Cyabaye nyuma y'icyo baherukaga gukora mu 2019, icyo gihe bari bacyise 'Intango Kanywabahizi.'

Kiri mu bitaramo byubakiye ku muco w'u Rwanda byaherekeje umwaka wa 2019, wakurikiwe n'inkundura y'icyorezo cya Covid-19 cyamaze  imyaka ibiri cyica ibihumbi by'abantu ku Isi.

Iki gitaramo iri torero ryafashijwemo na Ruti Joel, wasogonjeje abari bitabiriye album ye nshya yise 'Musomandera'. Iyi akaba ari album yitiriye umubyeyi we. Hari kandi na Impakanizi uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki gakondo.

Uyu yaririmbye ibihangano bye bitandukanye, birimo 'Umunyabigwi' n'ibindi byinshi. Uyu musore yanyuzagamo agacinya akadiho, bigashimisha benshi.

Iki gitaramo cyari kigizwe n'ibice bibiri. Icya mbere cyanaririmbyemo aba bahanzi twavuze, ryakinnyemo umukino ugaragaza ko abantu bakwiriye guharanira kuba intwari kuko 'wanga kumenera igihugu amaraso, imbwa zikayasinda!'

Bakinnyemo umukino ushingiye ku nkuru mpamo, y'umugabo witwa Muvunyi wa Karema. Aha bagaragaje ukuntu Umwami Ruganzu n'ingabo ze zitwaga 'Ibisumizi' bateye uwitwaga Bwogo, nyuma bamwe muri izi ngabo bakaza gufatwa mpiri nyuma yo gutsindwa.

Ngo nyuma y'ibi Ruganzu yasabye imishyikirano, ariko asabwa ko yatanga inka ye yakundaga yitwaga 'Iguriro'. Icyo gihe yarabyemeye ateranya ingabo ze abagisha inama biyemeza gutanga ya nka. Muvunyi wa Karema yasabye Umwami kujyana ya nka ariko Ruganzu kubera amahane yari azi kuri uyu mugabo, amusaba ko yagenda nta ntwaro cyangwa ingabo bari kumwe.

Ibi yarabyemeye aragenda ariko ageze mu nzira aca inkoni arayitwaza. Yagezeyo aravunyisha bamuha ikaze.

Bwogo yabonye uyu mugabo aje wenyine yemera kumwegera, yagaza ya nka atwarwa n'ubwiza bwayo, ashiduka Muvunyi wa Karema yamukubise inkoni muri nyiramivumbi undi arapfa. Aha hahita hakomoka umugani uvuga kuri Muvunyi wa Karema.

Igice cya kabiri cyaganjwe n'imbyino njyarugamba gakondo. Iri torero ryamaze igihe kigera ku isaha riri gutaramira abari bitabiriye, mu mbyino zitandukanye gakondo.

Igitaramo cyari icyo kwakira Buravan witabye Imana…

Itorero Ibihame by'Imana ryakoze iki gitaramo, n'ubundi ryari ryagiteguye rigamije kumurikiramo Yvan Buravan nk'Intore nshya, ariko aza kwitaba Imana kitabaye.

Ni igitaramo bise 'Rurasugiye' cyabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2023, kibera muri Kigali Convention Centre.

Burabyo Yvan (Yvan Buravan) wagombaga kumurikwa nk'umunyamuryango mushya w'Ibihame muri iki gitaramo,  yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Ibihame muri iki gitaramo bakoze bavuze ko bagiye bagira ibihe byiza n'ibibi, ibi bibi bikaba byaratwaye umuvandimwe Buravan. Bati 'Twagiye tugira ibihe byiza n'ibibi. Kuri uyu munsi twifuje kuzirikana Buravan, ntabwo tumubabaye ahubwo turasingiza ibigwi yasize. Uyu mwanya turashaka guhamagara ababyeyi ba Buravan, kugira ngo tubashyikirize impano twabageneye.'

Bahise babaha umwambaro wa gakondo Buravan iyaba ahari yari kwambara, yinjizwa mu banyamuryango b'Ibihame. Barangije bati 'Uyu munsi yakabaye ari kumwe natwe. Niyo mpamvu twahisemo ko umwenda Buravan yamaze igihe kinini yitoreza, tuwushyikize ababyeyi be.'

Bahise baririmba indirimbo iri mu zo uyu muhanzi yasize akoze kuri album yitwa 'Twaje' yitwa  'Gusaakaara', barahamiriza basezerera abari bitabiriye babasengera, banabasabira kugera mu rugo amahoro.

Ni ku nshuro ya kabiri Ibihame bateguye igitaramo, kuva bakwihuza ari abahungu 22. Ibihame by'Imana bamaze kubyina mu bitaramo bitandukanye nko muri Hobe Rwanda, igitaramo 'Inganzo yaratabaye' cya Jules Sentore n'ibindi bitaramo bitandukanye.

Iri torero ryatangiye mu 2013 ritangijwe na Bahizi Aimable, hamwe na Igihangange Emery usanzwe ari Mukuru wa Massamba Intore hamwe na Burigo Olivier. Aba bagabo bashimiwe na bamwe mu rubyiruko rw'Ibihame, babaha inkoni y'ubushumba yo kubayobora. Barangije bati 'Kuri uyu munsi bacaniwe uruti, tubahaye inkoni y'ubushumba kandi tuzabumvira. Ntibadutoje gusa baratugaburiye. Ibyo badutoje nibyo bidutunze.'

Rigamije kwigisha umuco nyarwanda kuko abaritangije ni abantu bakuriye muri uwo muco, bakoze amateka menshi cyane cyane mu kubyina ikinyarwanda.Abagize uruhare mu gutangiza Ibihame bashimiweItorero Ibihame rimaze gushinga imizi muri gakondo

Iki gitaramo cyitabiriwe cyane Akanyamuneza kari kose Ruti Joel yasusurukije abari bitabiriye Ibihame byaherukaga gukora igitaramo kera Ababyeyi ba Buravan muri iki gitaramoImpakanizi yataramiye abari bitabiriye 


AMAFOTO-Rwigema Freddy



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124893/ibihame-byimana-banyuze-benshi-mu-gitaramo-rurasugiye-ababyeyi-ba-buravan-bahabwa-umwambar-124893.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)