Kiyovu Sports yareze APR FC iyisabira gukurwaho amanota #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA irega APR FC ko yakinishije Byiringiro Lague kandi yaramaze gutangazwa nk'umukinnyi mushya wa Sandvikens IF yo muri Suède.

Kuri uyu wa 28 Mutarama 2023 ni bwo Kiyovu Sports yatsinzwe na APR FC ibitego 3-2 mu mukino w'Umunsi wa 17 wa Shampiyona y'u Rwanda wabereye kuri Stade Regional ya Muhanga.

Mu bakinnyi Ikipe y'Ingabo yifashishije harimo na Byiringiro Lague wabanje mu kibuga ariko akaza gusimburwa. Uyu rutahizamu yakinnye iminota 67 mbere yo guha umwanya Ishimwe Fiston.

Umukino ukirangira, abayobozi ba Kiyovu Sports bahise bandikira Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA n'irireberera uyu mukino ku Isi, FIFA, barega APR FC yakinishije Lague wamaze kugurwa n'ikipe yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède.

Ibinyujije mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports Ltd icunga ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yasabye ko APR FC yamburwa amanota.

Iyo baruwa igira iti ' Dukurikije amakuru tuvana mu Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suède, aho ku wa 26 Mutarama 2023 yatangaje kuri Twitter yayo ko Byiringiro Lague ari umukinnyi wayo byemewe n'amategeko, tukaba dusanga idakwiye guhabwa amanota y'umukino waduhuje na yo ku wa 28 Mutarama 2023.'

Kiyovu Sports yagaragaje n'ibindi byangombwa bishimangira ikirego yatanze cy'uko yari yamaze gutangazwa ko ari umukinnyi w'iyi kipe yo muri Sweden.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kiyovu-sports-yareze-apr-fc-iyisabira-gukurwaho-amanota

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)