Kiyovu Sports yareze APR FC muri FERWAFA kubera Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ko APR FC yakamburwa amanota y'umukino wabahuje kubera yakinishije Byiringiro Lague wamaze gusinyira Sandvikens IF.

Mu ibaruwa yasinyweho n'Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ku mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona baraye batsinzwemo na APR FC 3-2, iyi kipe yakinishije umukinnyi Byiringiro Lague wamaze gusinyira Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden.

Ati "umukino waduhuje byagaragaye ko APR FC yakinishije umukinnyi utari uwa yo. Dukurikije amakuru tuvana mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu gihugu cya Sweden aho tariki ya 26 Mutarama 2023 yatangaje kuri Twitter ya yo ko Byiringiro Lague ari umukinnyi wa yo byemewe n'amategeko, tukaba dusanga ko ikipe ya APR FC ikwiye kudahabwa amanota y'umukino waduhuje na yo uyu munsi (ejo hashize) ku wa 28 Mutarama 2023 i Muhanga."

"Bwana munyamabanga ku mugereka w'iyi baruwa murahasanga urutonde rugaragaza ko uwo mukinnyi wavuzwe haruguru ari umukinnyi wa Sandvikens IF, tukaba twatunguwe cyane no kubona anagaragara ku rutonde rw'abakinnyi ba APR FC ndetse akaba yakinnye uwo mukino. "

Byiringiro Lague ni umukinnyi uheruka gutagazwa n'ikipe ya Sandvikens IF nk'umukinnyi wa yo mu gihe cy'imyaka 4 iri mbere.

Nubwo iyi kipe yamaze kumvikana na APR FC bakagura uyu mukinnyi, amakuru avuga ko Transfer ye imukura muri APR FC imujyana muri Sweden itarakorwa ari na yo mpamvu yakinnye uyu mukino, ikindi ni uko isoko ryafunzwe ku bakinnyi binjira muri shampiyona y'u Rwanda atari abayisohokamo.

Lague yateje urujijo kuri Kiyovu Sports ihita irega



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yareze-apr-fc-muri-ferwafa-kubera-byiringiro-lague

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)