Inzego z'umutekano zarashe umugabo w'i Rubavu ushinjwa kwica mushiki we akamushyingura mu ibanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru avuga ko uyu mugabo yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Mutarama 2023, ubwo yari ajyanwe kwerekana ibikoresho yakoresheje ubwo yicaga mushiki we , ngo yagezeyo ashaka gucika inzego z'umutekano zari zimujyane aho zamurashe agahita yitaba Imana.

Mburenumwe w'imuyaka 45 y'amavuko wavukaga mu Kagari ka Kinigi , yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023 nyuma y'uko habonetse umurambo wa mushiki we yawuhambye aho babanaga mu mbuga.

Nk'uko byatangajwe n'abaturanye ndetse n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ngo yajijije mushiki we kuba yarangaga ko agurisha imitungo basigiwe n'ababyeyi babo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-z-umutekano-zarashe-umugabo-w-i-Rubavu-ushinjwa-kwica-mushiki-we-akamushyingura-mu-ibanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)