Hafashwe umwanzuro wa nyuma ku bwegure bwa Dr Iyamuremye wari Perezida wa Sena y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byemerejwe mu Nteko Rusange ya Sena yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022.

Iyi nteko rusange yemeje ubwegure bwa Dr Iyamuremye Augustin waraye yanditse asaba kwegura kubera impamvu z'uburwayi.

Nyuma yuko iyi Nteko Rusange y'Abasenateri iteranye, hashyizwe hanze itangazo rivuga ko 'Inteko Rusange ya Sena yemeje ko Dr Iyamuremye Augustin avuye burundu mu mwanya wa Perezida wa Sena ku bwiganze burunduye bw'amajwi y'Abasenateri bitabiriye Inteko rusange.'

Dr Iyamuremye Augustin yeguye kuri uyu mwanya wa Perezida wa Sena n'uw'Ubusenateri yari amazeho imyaka itatu dore ko yinjiye mu Nteko Ishinga Amategejo y'u Rwanda muri 2019, ashyizweho na Perezida Paul Kagame.

Muri iyi baruwa yavuze ko yeguye ku mwanya w'ubuyobozi bwa sena no ku busenateri kubera impamvu z'uburwayiakaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.

Yeguye ku mpamvu z'uburwayi



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hafashwe-umwanzuro-wa-nyuma-ku-bwegure-bwa-Dr-Iyamuremye-wari-Perezida-wa-Sena-y-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)