Ukuri ku magambo Perezida Kagame yavuze ku Mpunzi z'Abanye-Congo agafatwa 'UKUNDI' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Umuvugizi wugirije wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukuralinda, yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi zose zaruhungiraho.
Yavuze ko no mu gihe yakoraga icyo kiganiro, iyo aramuka asabye raporo yari gusanga hari abamaze kwakirwa.

Yakomeje ati "U Rwanda rwubahiriza amasezerano mpuzamahanga, u Rwanda rwubahiriza amategeko agenga impunzi, kandi u Rwanda mu muco warwo nk'uko nabivuze ngitangira, twiteguye kwakira abantu bose batugana."

"Tuzakomeza kwakira impunzi, ariko tuzakomeza no gusaba umuryango mpuzamahanga, Guverinoma ya Congo [...] Biratangaje kuba mu myaka 20 ishize tutarigeze twumva Guverinoma ya Congo ivuga ku baturage bayo bari hano, mu gihe mu minsi ishize u Burundi bwohereje itsinda ry'abayobozi bakuru baje gusura inkambi zitandukanye z'impunzi z'Abarundi, babashishikariza gutaha."

Mukuralinda yavuze ko mu gihe u Burundi bwabikoze, Congo itigeze ibigerageza.
Yakomeje ati "Ibyo ntabwo babivuga, ahubwo bashishikajwe gusa n'u Rwanda na M23. Icyo ni igice kimwe cy'ikibazo, nk'uko nabivuze. Igihe ikibazo kidakemuwe haherewe mu mizi, bizamara indi myaka itanu cyangwa icumi."

"Muri make mu gushyira ibintu mu mucyo, u Rwanda ntabwo ruzigera rwanga kwakira impunzi, kandi u Rwanda ntabwo ruzigera rwirukana impunzi ku gahato, zizataha ari uko zumva hari umutekano."

Iki kibazo Perezida Kagame yakigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yakiraga indahiro ya Perezida mushya wa Sena, Dr Kalinda François Xavier.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bitandukanye byugarije igihugu, haba iby'imbere ndetse n'ibyo mu karere birimo n'umwuka mubi umaze igihe hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko u Rwanda rutazakomeza kurebera iki kibazo cy'impunzi z'Abanye-Congo rucumbikiye rukomeza kuryozwa kandi mu by'ukuri bari mu gihugu kuko iwabo bimwe uburenganzira bwabo.

Ati 'Ndashaka guhera ku kibazo tumaranye igihe. Twagiye twakira impunzi ziturutse mu bice bitandukanye ku bw'impamvu zitandukanye ariko hari ubwoko bumwe bw'impunzi ntekereza ko tutazakomeza kwemera.'

'Ntitwakomeza gucumbikira impunzi, duhindukira tukaryozwa, impunzi zatewe n'ivangura rishingiye ku moko riri mu kindi gihugu ariko tugahindukira tukaba ahantu ho kujugunya abo bantu bari kuvutswa uburenganzira bwabo.'

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ikibazo cy'izi mpunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda yakigejeje kuri Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwo yari amaze igihe gito ageze ku buyobozi.

Ati 'Ducumbikiye izi mpunzi zavuye muri RDC mu gihe kirenga imyaka 20, ndetse Perezida wa Congo uriho ubu ubwo twari tukiganira, iki kibazo nakimugejejeho ubwo yageraga ku butegetsi ndetse mubwira inkuru ndende y'ibi byose irimo n'ibyo twagiye tugerageza gukora mu gukemura iki kibazo.'

'Namubwiye ko ndetse twanatekereje ku kuba twakwakira aba bantu tukabagira abaturage bacu kugira ngo baruhuke nk'uburyo bwo gukemura ikibazo ariko nanamubwiye ikibazo cyari kuba muri iyo gahunda.'

Perezida Kagame yavuze ko iyi gahunda yo guha ubwenegihugu impunzi z'Abanye-Congo yazitiwe n'impamvu nyinshi. Iya mbere ngo ni uko izi mpunzi ubwazo zitashakaga ubu bwenegihugu ahubwo zashakaga gutaha iwabo.

Uretse izi mpunzi zashakaga gutaha iwabo ngo hari n'irindi tsinda ryagaragaje ko ridashaka ubwenegihugu bw'u Rwanda, ahubwo zumva zajyanwa i Burayi, Amerika na Canada.

Ati 'Ubwo twashakaga kubaha ubwenegihugu twababwiye ko badashobora gukomeza guteza ibibazo muri RDC kubera ko iyo baramuka bakoze ibyo, twari gushinjwa ko abantu twahaye ubwenegihugu bari kubyuririraho bagateza ibibazo mu gihugu cyabo cy'amavuko.'

Perezida Kagame yavuze ko yagejeje iki kibazo kuri mugenzi we wa RDC kugira ngo agishakire igisubizo kandi amwizeza ko azamufasha.

Ati 'Mu ntangiriro yasaga nk'umuntu wabyumvise kandi ushobora kugira icyo akora, none nimurebe aho ibintu bigeze.'

Ni mu gihe ubugizi bwa nabi bukomeje muri RDC ndetse hari ubwoba ko bushobora kuvamo Jenoside yibasira Abatutsi n'abavuga Ikinyarwanda by'ubwihariko. Ku rundi ruhande, impunzi z'Abanye-Congo bari mu Rwanda bamaze iminsi basaba Guverinoma yabo kwita ku bibazo bafite.

Kugeza muri Gicurasi 2022, mu Rwanda hari impunzi 127.369, harimo Abanye-Congo 76,968 bangana na 60,43% n'Abarundi 49.859 bangana na 39,15%.

Leta ya Congo iherutse gushinja u Rwanda guba ari rwo rushuka abaturage bayo bo mu bwoko bw'Abatutsi guhunga kugira ngo amahanga abone koko iki gice cy'abaturage gisumbirijwe.

Abatutsi bo muri Masisi baherutse gutangaza ko hari Bariyeri ziswe 'Nyirantarengwa'zabashyiriweho aho bagirirwa nabi bagafungwa bakagwa mu magereza bashinjwa ko ari abarwanyi b'umutwe wa M23.

Uyu aba mu nkambi y'Impunzi ya Kigeme, Musaza we aherutse kwicirwa muri Congo azira ko ari Umututsi



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ukuri-ku-magambo-Perezida-Kagame-yavuze-ku-Mpunzi-z-Abanye-Congo-agafatwa-UKUNDI

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)