Gatsata: Uruhinja rwakuwe mu bwiherero rutarashiramo umwuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, bibera mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamabuye mu Mudugudu wa Ruvumera.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko urwo ruhinja rwabonywe n'uwari ugiye mu bwiherero, arwumva ruri kurira.

Yagize ati' Umuturage wari ugiye gukoresha ubwiherero, yumva umwana ararira mu bwiherero, ahamagara Polisi nayo yifashisha ababishinzwe, ku bw'amahirwe avamo ari muzima. Ubu haracyakurikiranwa uwaba yamujugunyemo.'

Gitifu Murebwayire, yavuze ko hagishakishwa amakuru ngo ukekwa gukora ayo mahano ashyikirizwe ubutabera.

Yavuze ko umwana ari kwitabwaho ku Bitaro bya Kaminuza ya Kigali,CHUK.

Ati' Yari muzima ariko yajyanywe no kwa muganga kugira ngo yitabweho, bimenyekane neza ko ari muzima byemejwe n'abaganga.'

Uyu muyobozi yasabye abaturage by'umwihariko ababyara bibatunguye kwirinda kwihekura.

Ati'Iyo wabyawe umwana uba wabonye inshingano. Kumujugunya siwo muti ahubwo inshingano zo kurera, umubyeyi wabyaye agomba kuzikomeza, yakenera n'ubufasha, ubuyobozi buba buhari, aho kugira ngo afate umwanzuro ugayitse wo kumujugunya.'



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/gatsata-uruhinja-rwakuwe-mu-bwiherero-rutarashiramo-umwuka

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)