Amatike y'igitaramo cya Sengabo Jodas yahurij... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amatike yo muri iki gitaramo kizaba ku wa 3 Gashyantare 2023, ari kuboneka ku rubuga rwa Noneho.com. Kwinjira ni 5000Frw mu myanya isanzwe, ariko binyuze ku rubuga rwa Noneho ubasha guhitamo umubare w'amatike ya 5000Frw ugura.

Mu myanya y'icyubahiro (VIP) ni 10,000 Frw naho ubasha guhitamo umubare w'amatike ugura. 

Ni mu gihe ku meza y'abantu batandatu wishyura 50,000Frw, naho ushobora guhitamo umubare w'ameza ugura, ushobora kugura ameza arenze abiri.

Iki gitaramo kizaririmbamo abubakiye umuziki kuri gakondo barimo umusizi Junior Rumaga, Nyirinkindi, Ange na Pamella, Audia Intore, Itorero Indangamirwa ndetse na Iganze Gakondo.

Sengabo Jodas aherutse kubwira InyaRwanda, ko yabatumiye ashingiye ku bikorwa bya buri umwe n'umubano bagirana. Ikindi ni uko bahuriye mu gice kimwe cy'umuziki wuje ubuvanganzo Nyarwanda.

Ati 'Narabiyambaje baranyumva, ibyo akaba ari nacyo cy'ibanze mbashimira. Inshuti igufasha mu rugamba ukayisanga ikakumva. Nabagejejeho urugendo rwanjye baranyumvira.'

Uyu muhanzi yavuze ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza wo gushimira Imana urukundo yerekwa n'abantu n'uburyo bakomeza kumutera inkunga, aho yacitse intege bakamukomeza.

Album ye iriho indirimbo 10. Avuga ko isobanuye byinshi ku muziki we, haba mu gihe amaze mu muziki kandi agikomeje. Avuga ko umuntu ajya mu kintu afite intego mu rugendo, muri urwo rugendo hakabamo imbogamizi no kugira amahirwe yo kubona urukundo rw'abantu aho byanze bakagushyigikira.

Avuga ko album ye yayitiriye indirimbo 'Bene u Rwanda', kubera ko iyo ndirimbo yereka Abanyarwanda ko 'imbaraga zabo ari ubumwe bwabo.'

Indi mpamvu atanga ni uko 'iyi ndirimbo ariyo yanyinjije mu muziki'. Agakomeza ati 'Ni indirimbo irimo ubutumwa cyane cyane nkunze gutanga mu bihangano byanjye, ikaba indirimbo ifite igisobanuro gikomeye ku mateka yaranze abanyarwanda.'

KANDA HANO UBASHE KUGURA ITIKE YAWE MURI IKI GITARAMO 

Sengabo yahurije abarimo Rumaga, Ange na Pamella n'abandi mu gitaramo azamurikiramo album ye ya mbere yise 'Bene u Rwanda' 

Sengabo yavuze ko indirimbo ye 'Bene u Rwanda' yakunzwe, ku buryo byamuhaye umukoro wo gukora izindi ndirimbo nziza


Ange na Pamella bazwi mu ndirimbo zirimo 'Gwera' bazaririmba mu gitaramo cya Sengabo Jodas


Umuhanzikazi Audia Intore uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Sine ya mwiza', 'Simbi ryanjye' n'izindi


Umusizi Rumaga uzwi mu bisigo birimo 'Ayabasore', 'Umugore si umuntu' n'ibindi ategerejwe muri iki gitaramo Â 

Itorero Iganze Group bitegura gukora igitaramo ku wa 31 Mutarama 2023 bazaririmba mu gitaramo cya Sengabo Jodas


Umuhanzi Nyirinkindi uzwi mu ndirimbo nka 'Nzagarukira', 'Nkugabiye urukundo' n'izindi 

Itorero Indangamirwa (abasore/abagabo) bazaririmba mu gitaramo cya Sengabo 

Itorero Indangamirwa (abakobwa/abagore) bazaririmba muri iki gitaramo cyo kumurika album 

Iki gitaramo kizayoborwa n'abashyushyarugamba bane; MC Nario, Nicky, Alice na Bebina

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIMBI RYANJYE' YA SENGABO JODAS

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125387/amatike-yigitaramo-cya-sengabo-jodas-yahurijemo-angelpamela-na-rumaga-yashyizwe-ku-isoko-125387.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)