Kayije Kagame yashyizwe mu mpano 10 zitangaje... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abajya muri iyi porogaramu batoranywa bigizwemo uruhare  na European Film Promotion (EFP), isanzwe ihuriyemo ibigo bitandukanye bikora akazi ko kumenyekanisha ubuhanzi bwo muri sinema mu bihugu 37 byo mu Burayi.

Abatoranyijwe iyo bageze muri 'Berlin International Film Festival'  bahabwa umwanya uhagije wo guhura n'abantu b'ingeri zitandukanye muri sinema, bafite icyo babafasha muri uyu mwuga. Aba barimo aba-agents b'impano, abatunganya filime bakomeye [producers], abayobozi ba filime n'abandi.

Uwabonye aya mahirwe aba ahawe rugari ngo yigaragaze, ndetse bimufungurire amarembo amenyekane ku rwego mpuzamahanga no ku isi yose muri rusange.

Abantu bahiriwe no kunyura muri 'European Shooting Stars', barimo Umwongerezakazi Michaela Coel uheruka kugaragara  muri 'Black Panther: Wakanda Forever' yitwa Aneka, Umutaliyani Luca Marinelli, Umunya-Suède Alica Vikander umaze kubaka izina mu buryo bukomeye n'abandi benshi.

'Berlin International Film Festival' izaberamo iki gikorwa uyu mwaka izaba muri Gashyantare.

Kayije Kagame yahawe aya mahirwe kuba mu bakinnyi ba filime 10 bagaragaye kuri uru rutonde, nyuma yo gukina mu yitwa 'Saint Omer' ya Alice Diop imara amasaha abiri n'iminota ibiri.

Muri iyi filime, KayijeKagame akina yitwa Rama, aba ari  umwanditsi w'ibitabo utwite witabiriye urubanza rwa Laurence Coly, umugore wo muri Senegal ushinjwa kwica umwana we w'amezi 15 akamusiga ku mucanga kugira ngo atwarwe n'umuraba.

Aba yagiye muri uru rubanza kugira ngo azabone uko abara  inkuru ya nyayo y'ibyabaye. Iyi filime ishingiye ku nkuru nyayo y'urubanza rwabereye mu Bufaransa mu 2016 rwa Fabienne Kabou, wahamwe n'icyaha nk'iki. Alice Diop wayoboye akanagira uruhare mu kwandika iyi film, yari yitabiriye uru rubanza rwa Kabou.

Kayije mu mwaka ushize mu Bufaransa yahawe igihembo gitangwa na Académie des Arts et Techniques du Cinéma, kizwi nka Césars. Iki yagihawe nk'umukinnyi utanga icyizere mu mwaka wa 2023.

Uyu mukobwa wimyaka 35 ubusanzwe ni umukinnyi w'ikinamico, akaba umunyarwenya, umubyinnyi wa 'Dance contemporaine' n'ibindi.

Yavukiye i Genève mu Busuwisi ku babyeyi b'Abanyarwanda. Yize ibijyanye no gukina filime n'amakinamico muri École Nationale Supérieure des Arts et Technique du Théâtre de Lyon mu 2014, nyuma mu 2015 ajya kuba mu nyubako yagenewe abahanzi ya Watermill International Summer Program iba i New York muri Amerika.

Uno mukobwa ni umunyempano muri sinema 

REBA HANO AGACE GATO KA FILIME KAYIJE KAGAME YAKINNYEMO IRI GUCA IBINTU

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124639/kayije-kagame-yashyizwe-mu-mpano-10-zitangaje-zizahabwa-rugari-muri-berlin-international-f-124639.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)