Afite amaraso yo mu baturanyi! Chris Froome u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki 19 Gashyantare kugera tariki 26 mu Rwanda hazaba hari kubera isiganwa ngarukamwaka ry'amagare Tour Du Rwanda, rizaba rifite umwihariko ukomeye kuri iyi nshuro aho Chris Froome ufite Tour de France zigera kuri 4, azaba ari umwe mu bahanzwe amaso kuva i Rwamagana kugera i Rusizi. 

Christopher Clive Froome bakunze kwita Chris Froome, yavutse tariki 20 Gicurasi 1985, avukira i Nairobi muri Kenya, avuka ku babyeyi bakomoka mu Bwongereza ndetse akurira muri iki gihugu, aza kuhava ubwo yari afite imyaka 14 yerekeza muri Afurika y'Epfo gukomeza amashuri yisumbuye.

Chris Froome ni we mukinnyi wa mbere ufite amateka akomeye mu igare ugiye gukina Tour du Rwanda Â 

Ubwo Chris Froome yari afite imyaka 13 bakiba muri Kenya, Nyina yamuhaye igare ndetse yitabira irushanwa ariko kubera kwivumbura ntiyarisoza, ibintu byatumye ababyeyi be bamusubiza mu rugo. 

Ubwo yari muri Afurika y'Epfo mu gihe ki kiruhuko, Chris Froome yitabiraga imikino itandukanye y'amagare, ariko imyitarire ye ntabwo yatangaga icyizere ko ashobora kuzaba uwo ari we ubu.

Ku myaka 22 ni bwo Chris Froome yatangiye kuba umukinnyi wabiguze umwuga, aho yatangiye akina amasigwa yo kurira imisozi. 

Mu 2006 yakinnye Commonwealth Games yabereye i Melbourne ahagarariye Kenya, asoza ku mwanya wa 17 mu bakinnyi 25, byatumye abantu batangira kumutekerezaho kubera umwanya yabonye n'ibikoresho bidashinga yari afite. 

Muri uyu mwaka kandi, Chris Froome yitabiriye isiganwa rya Road Word Championships mu batarengeje imyaka 23 asoza ku mwanya wa 36. Iki gihe akaba yarakiniraga ikipe ya Konica Minolta.

Chris Froome imyaka ye y'ubuto yayimaze hano hirya muri Kenya 

Chris Froome yakomeje guhatana ndetse no kwitabira amarushanwa atandukanye arimo imikino Olympics ya 2012, Tour de France, Tour Vuelta yo muri Espagne, kugera mu 2013 ubwo yegukanaga Tour de France ye ya mbere.

Mu 2013 Chris Froome yagiye kujya muri Tour de France amaze gukina amasiganwa agera kuri 5 muri uwo mwaka, ndetse yemeza ko ari bimwe mu byamufashije gukora amateka muri Tour de France. 

Tariki 21 Nyakanga ni bwo Isi yose yamenye ko Chris Froome yegukanye Tour de France akoresheje amasaha 83, iminota 54 n'amaseginda 40 aho yarushaga iminota 4 n'amasegonda 2o Quintana wabaye uwa kabiri, Chris Froome aba ikirangirire ku Isi uko.

Amasiganwa yegukanye

Chris Froome yegukanye Tour de France inshuro 4, 2013, 2015, 2016 na 2017. Yegukanye kandi Giro d'Italia mu 2018, yegukana Vuelta a Espana mu 2011 na 2017. Chris Froome kandi yegukanye Velo d'Or ihabwa umukinnyi mwiza mu magare mu 2013, 2015 na 2017.

Amakipe yakiniye

Chris Froome yatangiye mu makipe y'abatarabigize umwuga mu ikipe ya Super C Academy na Hi Q Super Academy. Mu 2007 yasinyiye ikipe ya Team Konica Minolta, nyuma y'umwaka ajya mu ikope ya Barloword, ayivamo 2009. 

Mu 2010 yasinyiye ikipe ya Team Sky yakiniye kugera mu 2020 ari nayo yagiriyemo ibihe byiza, mu 2021 asinyira ikipe ya Israel Start-Up isanzwe ifitanye umubano n'ikipe ya Bugesera Cycling team. 

Mu 2013 ni bwo Chris Froome yegukanye Tour de France ye ya mbere 

Chris Froome azwiho umuvuduko wo hejuru ndetse no kwihisha umuyaga 

Hasigaye ukwezi kumwe tukamubona azenguruka ibice bitandukanye by'u Rwanda, aho azaba ahanganye ndetse ashaka kwegukana Tour du Rwanda ye ya mbere



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125024/afite-amaraso-yo-mu-baturanyi-chris-froome-ugiye-kuba-ikimenyabose-muri-tour-du-rwanda-ni--125024.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)