Yahundagajweho ibandari yamadorali: Yolo The... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa bw'amagambo buherekejwe n'amafoto, yagize ati: 'Mwese mufite guhagarika gusaba Imana abakobwa beza, ntabwo nabera hose icyarimwe.'

Ubu butumwa buherekejwe n'amafoto yambaye ikanzu ngufi y'umutuku ariko harimo n'ay'ibandari y'amafaranga y'amadorali, bigaragara ko ari imwe mu mpano yakiriye ku isabukuru y'amavuko yizihije mu mpera z'icyumweru gishize.

Hariho kandi n'urwandiko yandikiwe n'umuntu bigaragara ko ari uw'ingenzi mu buzima bwe ari nawe wamuhaye ako kayabo, bugira buti: 'Nakifuje ko buri umwe yagira amahirwe yo kukumenya.'

Bukomeza bugira buti: 'Urenze igisobanuro cy'umugisha. Roho nyayo ikiriho. Ibi nibyo bikwiye wowe Champagne. Umwamikazi na Champagne yonyine iriho.'

Kumwita Champagne mu mitoma yamuteraga asa n'uwakomozaga ku miterere ye ikurura abatagira ingano, imeze nk'iyicupa ry'icyo kinyobwa. Ubutumwa busoza bugira buti: 'Ramba, ugire amafaranga menshi isi ni iyawe.'

N'ubwo Yolo The Queen aterekanye uwamutakagije ariko ni umuntu w'agaciro, yaba n'umukunzi w'umwari wigaruriye imitima y'abarimo Drake. Mu minsi ishize kandi aherutse gushimira Imana yatumye ari kubaka inyubako y'akataraboneka muri Kigali.

Yari aberewe mu ikanzu nziza y'umutuku

Yahawe ururabo rwiza ku munsi we w'amateka 

Yatakagijwe ahabwa amadorali anagenerwa icyo kunywa cyo mu bwoko bwa Hennessy nk'impano

Yakomoje ku kuba buri musore amwifuza

Ngo ni we buri umwe asaba Imana 

Aheruka kwerekana inyubako ari kuzamura 

Uburanga bwe bukurura abatari bake 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123628/yahundagajwe-ibandari-yamadorali-yolo-the-queen-yirase-ubwiza-ahamya-ko-atakwira-bose-amaf-123628.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)