VIDEO : Icyhishe inyuma y'icyemezo cya M23 cyateje impaka, amaherezo y'Ibifaru byambuwe Ingabo za Congo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politiki, Munyarugero Canisius mu kiganiro cyihariye na UKWEZI , yavuze ko ibyo gusubira inyuma byumvikana ariko ko batazi aho bazajya nibasubira inyuma cyane cyane ko n'ibi bice bituwe n'abaturage kandi bagomba kurindira umutekano badashobora kubatererana.

Ku bijyanye n'ibifaru M23 yambuye Ingabo za Leta ya Congo, Munyarugero avuga ko byaguzwe na Leta kandi nabo ari aba Leta bityo ko ingabo za EAC arizo zizagena uko bizagenda mu nzira y'amahoro nk'uko babisabye uyu mutwe ukabyubahiriza.

Avuga ko icyo M23 yakoze ari ugutanga amahoro nk'uko byasabwe n'ibihugu by'ibituranyi n'imiryango mpuzamahanga ariko ko uzabazanira amakuba bazirengera batazicara ngo bapfe.

Avuga ko hari abaturage bo mu bwoko bw'Abatutsi bahungiye kuri M23 nk'uko nta gihugu gisubiza inyuma umuntu usumbirijwe ahunga bityo ko bagomba kubarindira umutekano.

Asoza abwira abaturage bari mu bice M23 yafashe ko batuza kuko barinzwe kandi ko ejo hazaza habo ari heza kurusha ubu.

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye 'guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma' bigendanye n'ibyasabye n'inama y'i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize.

Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n'ibice by'iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y'umujyi wa Goma, umurwa mukuru w'iyo ntara.

Itangazo rya Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w'uyu mutwe, ntirisobanura aho uyu mutwe uzasubira inyuma ukagera.

M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y'ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk'ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.

Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba 'inama n'ingabo z'akarere' hamwe n'itsinda ry'ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n'ibihugu by'akarere ngo 'tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa'.

Imyanzuro y'inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y'iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.

Mu itangazo ryayo ryo ku mugoroba wo ku wa Kabiri, M23 ivuga ko yibutsa ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa 'mu gushaka igisubizo kirambye ku mpamvu muzi' z'aya makimbirane muri DR Congo.

Iri tangazo risohotse nyuma y'umuhate w'abakuru b'ibihugu by'akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.

Kuwa mbere, Anthony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame akamusaba 'guhagarika ubufasha bw'u Rwanda kuri M23'.

U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye UKWEZI ko "nta n'urushinge" uhabwa n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Imirwano hagati y'inyeshyamba za M23 n'ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z'uyu mwaka, nk'uko ONU ibivuga.

M23 : Ibifaru byacu mubireke, kwemera guhagarika imirwano ntibivuga ko bazatwica twicaye turebera



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/VIDEO-Icyhishe-inyuma-y-icyemezo-cya-M23-cyateje-impaka-amaherezo-y-Ibifaru-byambuwe-Ingabo-za-Congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)