Cristiano Ronaldo nyuma yo kutabanzwa mu kibu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mikino ya 1/8 mu gikombe cy'isi cy'uyu mwaka yarangije gukinwa ejo, ikipe y'igihugu ya Portugal yatsinze Switzerland ibitego 6-1 babifashwijwemo n'umusimbura wa Cristiano Ronaldo, Goncalo Ramos watsinze ibitego 3 akanatanga umupira 1 wavuyemo igitego. 

Mu mukino wa nyuma wo mu itsinda Portugal yatsinzwemo na South Korea, Cristiano Ronaldo yakuwe mu kibuga asohoka atabishaka ndetse anitotombera umutoza, kandi nta kintu yari ari gufasha ikipe muri iyo minota. 

Mu mukino w'ejo Fernando Santos yafashe umwanzuro wo kumuha igihano amubanza hanze amuzana mu kibuga umukino ubura iminota 15, ariko Cristiano Ronaldo ntibyamushimishije kuko umukino urangiye atagiye gufatanya n'abandi bakinnyi ngo bashimire abafana ndetse banishimire ibitego batsinze, ahubwo yahise asohoka mu kibuga ari wenyine ajya mu rwambariro. 


Uyu munsi ikipe y'igihugu ya Portugal iri kwitegura kuzakina na Morocco kuwa 6 muri 1/4 yakoze imyitozo. Umutoza wa Portugal yashyizeho itegeko ko abakinnyi babanje mu kibuga ejo bakora bonyine bagakorera muri Gym, naho ababanje hanze y'ikibuga nabo bagakora imyitozo yabo yihariye ariko bari mu kibuga. 

Cristiano Ronaldo utarabanje mu kibuga ejo yafashe umwanzuro wo gukorana n'ababanje mu kibuga, ndetse umutoza anamubajije impamvu aramwihorera. Kugeza ubu umutoza wa Portugal ntabwo aratangaza niba hari ibindi bihano ari bufatire kizigenza Cristiano Ronaldo, wari umaze imikino 31 atabanzwa hanze y'ikibuga mu ikipe y'igihugu.


Abandi bakinnyi babanje hanze y'ikibuga ejo bari gukora imyitozo 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123626/cristiano-ronaldo-nyuma-yo-kutabanzwa-mu-kibuga-yanze-gukorana-nabagenzi-be-imyitozo-123626.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)