Volcano yo mu Rwanda yagonganye na Oxygen ya Kenya abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 30 Ukuboza 2022, abantu batandatu bapfiriye mu mpanuka ikomeye, aho bisi ya Volcano yo mu Rwanda n'iya Oxygen yo muri Kenya zagonganye. Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Rwahi [Kabale] mu burengerazuba bwa Uganda.

Abapolisi n'abaturage bateraniye aho iyi mpanuka yabereye bemeje ko abantu batandatu bapfiriye muri iyi mpanuka ubwo bisi yo muri Kenya (Oxygen KCU 054L) yagonganaga na bisi yo mu Rwanda (Volcano RAD798B) mu mudugudu wa Rwahi uhana imbibi n'uturere twa Ntungamo na Rukiga mu burengerazuba bwa Uganda.

Volcano yavaga Kampala yagoganye n'iyi Oxygen.Biravugwa ko umushoferi wa Trinity wari wasabye Lift, Abashoferi ba za Bus zagoganye n'ababafasha akazi uko ari 2 ngo bahise bahasiga ubuzima.

Amakuru akomeza avuga ko Gakuru Jean Claude (Desailly) wakiniye Mukura na Esperance FC wari usanzwe ari umwe mu bafashaga abashoferi ku ruhande rwa Bisi ya Volcano nawe yaguye muri iyi mpanuka.

Elly Maate, umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace kitwa Kigezi, yavuze ko iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu, ishobora kuba yaturutse ku ku kirere kitasaga neza kuko hariho ibihu byatumaga abashoferi batabona neza imbere.

Bivugwa ko uretse abantu batandatu bahise bitaba Imana, hanakomeretse abagenzi bagera muri mirongo itatu (30).

Polisi ya Uganda kandi ivuga ko hahise hakorwa ubutabazi bwihuse kuko imodoka zitwara indembe zihutiye kuhagera zihita zijyana inkomere ku kigo nderabuzima kiri hafi y'ahabereye iyi mpanuka.




Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/volcano-yo-mu-rwanda-yagonganye-na-oxygen-ya-kenya-abantu-batandatu-bahita

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)