Al Nassr iri mu nzira zo gusinyisha umukinnyi w'inshuti ya Cristiano Ronaldo ngo bakinane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya AL-NASSR bivugwa ko iri hafi gusinyisha Cristiano Ronaldo muri uku kwezi kwa mbere yiteguye kandi kumuhuza n'inshuti ye bakinannye Sergio Ramos.

Uyu mukinnyi w'imyaka 37 arashaka kwerekeza muri iyi kipe nyuma yo gutandukana na Manchester United biturutse ku kiganiro yahaye Piers Morgan.

Amakuru aravuga ko iyi kipe yo muri Saudi Arabia iri hafi kugera ku bwumvikane n'uyu kizigenza ikajya imuhemba miliyobi zisaga 200 z'amayero buri mwaka.

MARCA iravuga ko iyi kipe ifite abandi bakinnyi bakomeye yifuza kugura vuba ngo bakinane na Ronaldo.

Abo barimo kizigenza wa Chelsea,N'golo Kante ndetse na myugariro Sergio Ramos wa PSG.

Uyu Ramos afite amasezerano azarangirana n'uyu mwaka bityo PSG ngo ishobora kugabanya umushahara itanga imurekura hakiri kare muri uku kwezi kwa mbere.

Ramos na Ronaldo bagiranye ibihe byiza cyane ubwo bakinanaga muri Madrid kuva 2009 kugeza 2018.

Batwaranye Champions League enye ndetse banatwara La liga ebyiri muri icyo gihe.

Al-Nassr iri mu makipe akomeye muri Saudi Arabia kuko yatwaye ibikombe bya shampiyona icyenda gusa icyo iheruka ni muri 2019.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/al-nassr-iri-mu-nzira-zo-gusinyisha-umukinnyi-w-inshuti-ya-cristiano-ronaldo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)