Uganda: Volcano Express yakoze impanuka hapfa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka ikomeye yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 30 Ukuboza 2022. Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, avuga ko imodoka ya Volcano Express yo mu Rwanda yagonganye na Oxygen Express yo mu Gihugu cya Kenya.

Iyo mpanuka yabereye ahitwa Rwahi mu Burengerazuba bw'Igihugu cya Uganda mu Karere ka Rukiga hafi y'umupaka wa Ntungamo mu cyerekezo cya Kabale. 

Nyuma y'uko izo modoka zigonganye, abantu batandatu bahise bapfa ariko ntiratangazwa ubwenegihugu bw'abapfuye niba bakomoka muri Kenya cyangwa mu Rwanda. Abagenzi barenga 30 nabo bakomerekeye muri iyo mpanuka.

Inkomoko:  DailyMonitor




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124423/uganda-volcano-express-yakoze-impanuka-hapfa-abantu-batandatu-124423.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)