Uwahoze ari umukinnyi wa Mukura VS ari mu baguye mu mpanuka ya Volcano Express #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gakuru Jean Claude (Desailly) wakiniye ikipe ya Esperance na Mukura Victory Sports ari mu bahitanwe n'impanuka ya Bisi ya Volcano yagonganye n'indi modoka ya Oxygen yo muri Kenya.

Abanyarwanda batatu barimo Gakuru nibo bapfuye mu bagenzi bari muri iyi modoka ya sosiyete ya Volcano Express yavaga Kampala muri Uganda iza i Kigali, ikaza gukora impanuka igeze ku musozi wa Rwahi ubwo yagongana n'indi ya sosiyete ya Oxygen mu muhanda Ntungamo-Kabale.

Byabaye ahagana saa cyenda z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022.Imodoka ya Volcano yari ivuye i Kampala igana i Kigali mu gihe iya Oxygen yari iturutse i Kigali igana i Nairobi.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abapfuye harimo abanyarwanda bane, umunya-Kenya umwe n'Umurundi umwe.

Murara Alphonse wari utwaye imodoka ya Volcano , Omido David wari utwaye imodoka ya Oxygen, Ishingiro Mustafa na Gakuru Jean Claude, Hakizimana Etienne n'umugenzi umwe w'umugore ukomoka mu Burundi.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abakomeretse bagera kuri 40, bakaba bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Lotom mu gace ka Muhanga.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Volcano Express, Agaba Andrew Japhet, yavuze ko abagenzi babiri aribo bakomeretse bikomeye ndetse bo bagumye Kabale muri Uganda, ari naho imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe.

Avuga ko barimo gushaka uburyo imirambo y'ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka bazanwa mu Rwanda.

Yavuze ko ubwo bamenyaga ko iyi mpanuka imaze kuba bihutiye kohereza imodoka y'ingoboka yo kuzana abayirokotse, kugeze ubu bo bakaba bamaze kugera amahoro mu Rwanda.


Gakuru Jean Claude wakiniye Mukura VS yaguye mu mpanuka ya Bisi 2 zagonganiye Uganda



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/uwahoze-ari-umukinnyi-wa-mukura-vs-ari-mu-baguye-mu-mpanuka-ya-volcano-express

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)