AV yageze i Kigali yitabiriye igitaramo ROC... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bruce Intore uri gutegura iki gitaramo yabwiye InyaRwanda ko AV yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022.

Ati 'Yamaze kugera hano. Hari amashusho ateguza abantu iki gitaramo agiye gushyira hanze (mu masaha ari imbere)."

Bruce yakomeje avuga ko n'aba Dj bo mu mahanga bazacuranga muri iki gitaramo n'abo bamaze kugera mu Rwanda

Iki gitaramo ni ngaruka mwaka. Kizaba ku wa 31 Ukuboza 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Urupapuro rwamamaza iki gitaramo rugaragaza ko kizacurangamo DJ Glenn wo mu Bufaransa, Dj Spunj wo muri Zimbabwe, Dj Karim, Dj Tyga, Dj Pyfo, Bood'Up Djs, Dj Kalexx, Dj Kim na Dj Yvezz.

Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe na 400,000 Frw ku meza y'abantu umunani.

AV wamaze kugera kugera i Kigali, ni umunya-Nigeria kavukire, umwanditsi w'indirimbo wubakiye umuziki we ku njyana ya Afro-Pop.

Izina rye ryafatishije mu muziki binyuze mu ndirimbo ziirmo nka 'Big Thug Boys' yasohotse ku wa 4 Kanama 2020.

Hari ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko inkomoko ye itazwi neza. Ariko bivuga ko yavukiye mu gace ka Benin mu Ntara ya Edo muri iki gihugu.

Bivuga ko kwinjira mu muziki bitatunguwe benshi. Kuko, umubare munini w'abo mu muryango ni abanyamuziki.

Inyandiko zimwe zigaragaza ko AV yatangiye umuziki mu mwaka 2018. Indirimbo ye ya mbere yayise 'Temperature'.

Uyu muririmbyi yigeze kuvuga ko yakuze afatira urugero ku bahanzi bakomeye mu muziki ku Isi nka Kendrick Lamar, Future, Xxxtentacion, Chronixx n'abandi.

Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Blow', 'Hustle', 'My Song', 'Temperature', 'Big Thug Boys' n'izindi.


AV wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Confession' yageze i Kigali yitabiriye gitaramo 'ROC NYE' kizafasha Abanyarwanda guherekeza 2023 

AV yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 

Kuva mu 2018, AV ari ku rutonde rw'abanyamuziki bakomeye muri Nigeria 



AV ni inshuti y'abanyamuziki bakomeye muri Nigeria barimo Mr Eazi 

'ROC NYE', ni igitaramo ngarukamwaka gisanzwe gihuza aba Dj bo mu Rwanda no mu mahanga

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NO DEY FORM' YA AV

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CONFESSION' YA AV

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124424/av-yageze-i-kigali-yitabiriye-igitaramo-roc-nye-2023-124424.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)