Uwahoraga hafi ya Gen Omega ashishuye ba 'General ' bayoboye FDLR n'amakuru kuri Col Ruhinda yihakanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze uyu Uwamungu ari kumwe n'abandi bantu bavugako ari abarwanyi ba FDLR bafashwe mpiri na M23 aho avuga ko yinjiye muri FDLR avuye i Masisi aho yageze avuye mu makambi 1996.

Uwamungu ushimangira ko yakoraga mu bunyamabanga bwa Gen Omega, avuga ko mu bayobozi bayoboye FDLR, harimo Gen Mugisha, Gen.Manzi, Lt Gen. Byiringiro, Gen Calme, Gen Gakwerere, Gen Nyembo,Gen Matovu, Gen.Manzi, Gen Serge na Gen Poette.

Uwamungu ukomoka mu cyahoze ari Komini Muturag, Col Ruhinda FDLR iherutse kwihakana ayoboye Batayo y'abarwanyi bayo ikorera i Rutare kugera muri Rugari aho agera i Kibumba, Muja na Rusayu.

Avuga ko iyo bari mu ntambara bakorana n'Ingabo za Congo ndetse bagaha imyitozo umutwe wa Nyatura kandi ko haba imbunda bakoresha 'imyambaro Bambara ndetse n'ibikoresho byose bakenera ku rugamba babihabwa n'Ingabo za Leta ya Congo.

Umuvugizi wa FDLR Cure Ngoma aherutse kubwira BBC Gahuzamiryango ko Col Ruhinda uvugwa na EU atamuzi, ko rero nta cyo aka kanya yavuga kuri ibyo bihano.

Cure Ngoma yagize Ati : 'Ayo mazina ko numva ari mashyashya, biransaba kubanza kugenzura'.

Col.Ruhinda yiyongeye ku rutonde rw'abandi barwanyi ba FDLR bafatiwe ibihano n'imiryango mpuzamahanga barimo Gen.Maj Ntawunguka Pacificque Omega, Lt.Gen Iyamuremye Gaston uzwi ku mazina ya Byiringiro Victor na Gen.Bgd Lucien Nzabamwita uzwi ku mazina ya Karume.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Uwahoraga-hafi-ya-Gen-Omega-ashishuye-ba-General-bayoboye-FDLR-n-amakuru-kuri-Col-Ruhinda-yihakanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)