Abemerewe inka na Perezida Kagame bahawe ingurube nazo ziburirwa irengero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bageze mu zabukuru basanzwe banahabwa inkunga y'ingoboka, babwiye RADIOTV10 ko bari bizejwe Inka ndetse na bo batangira kubyinira ku rukoma bumva ko bagiye kujya banywa amata.

Niyonagira Therese yagize ati 'Kagame yari yaduhaye Inka noneho baragenda bigurira Ingurube, bazikuye i Zaza, ingurube barazirya.'

Uyu muturage avuga ko bari banubatse ibiraro bakoresheje amafaranga yabo, bityo ko aba bayobozi bakwiye kubasubiza amafaranga yabo.

Ati 'Nimuduhe ibyacu turye nimwanga tuzajye kubarega.' Umunyamakuru ahita amubaza aho bazabarega, abanza kwirahira Perezida ati 'Ndakambura Kagame, ntabwo se umuntu yamusanga akabarega.'

Mugenzi we na we uri muri aba bari bemerewe Inka bakaza guhabwa ingurube, avuga ko na zo zaje ariko ntizimare kabiri mu biraro kuko zimwe bazigurishije, izindi bakazirya.

Bavuga ko bataburana iki kiraro bubakishije ahubwo ko baburana amatungo bemerewe na Perezida wa Repubulika, bakaza kuyabura mu maherere.

Ati 'Ubundi ni muri Leta ntituburana ubutaka turaburana igikorwa Paul [Perezida Kagame] yaduhaye yafashije abatishoboye bakongera bakakitwambura, barakitwambura se kuki kandi akiri ku isonga kandi aduhetse mu mugongo.'

Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze yaba ubw'Umurenge wa Kazo ndetse n'ubw'Akarere ka Ngoma, ntibugaragaza irengero ry'aya matungo n'uburyo baba barorojwe ayo batemerewe.

Ku kibazo cy'amafaranga y'imisanzu yatanzwe n'aba baturage yo kubakisha ikiraro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kazo, Singirankabo Jean Claude yavuze ko aba baturage bageze mu zabukuru bifuzaga ko ibi biraro bisenywa ubundi ibikoresho bibyubatse bikagurishwa bagahabwa amafaranga.

Ati 'Twabiganiriyeho n'Akarere, gasaba ko ibyo biraro bitagurishwa bakazafata umwanzuro, niba bazafata bariya bacyecuru bo muri IDP [umudugudu w'ikitegererezo] na bo bagashyiramo andi matungo.'

Uyu muyobozi avuga ko aba baturage bazahabwa igisubuzo niba bazasubizwa amafaranga y'imigabane yabo cyangwa iki kiraro cyakongera kororerwamo.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abemerewe-inka-na-Perezida-Kagame-bahawe-ingurube-nazo-ziburirwa-irengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)