Umuraperi Drake mu marira menshi kubera Lionel Messi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuperi w'umunyamerika, Aubrey Drake Graham ari mu marira menshi nyuma yo guhomba miliyari y'amanyarwanda kubera Argentine na Lionel Messi.

Uyu muraperi yari yategeye Argentine ko iri butsinde u Bufaransa ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi wabaye tariki ya 18 Ukuboza 2022 maze ikegukana igikombe cy'Isi.

Uyu mugabo yari yashyizeho miliyoni y'amadorali (Miliyari y'amafaranga y'u Rwanda) agomba gutsindira miliyoni 2.75 z'amadorali y'Amerika.

Argentine yaje kwegukana iki gikombe ariko iminota 90 yari yarangiye 2-2 hongerwaho iminota 30 umukino urangira ari 3-3 hitabazwa penaliti Argentine igitwara kuri penaliti 4-2. Gusa uko yari yabetinze yari yabetinze iminota 90.

Bivuze ko uyu Drake yahombye kuko yategeye Argentine gutsinda ariko iminota y'umukino yarangiye banganyije.

Drake wari washyize ibyo yaguze kuri Twitter, yaje guhita asiba ubu butumwa nyuma y'iminota mike ahombye.

Uyu mugabo ukunze kugaragaza ko akunda kubetinga, gusa ntaragira amahirwe yo kurya kuko muri Gicurasi yahombye ibihumbi 200 by'amadorali ni mu gihe mu Gushyingo yari yahombye miliyari 2 z'amadorali.

Ibyo Drake yari yaguze
Drake ari mu marira menshi nyuma yo guhomba



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-drake-mu-marira-menshi-kubera-lionel-messi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)