Umukinnyi wa APR FC muri 7 batemerewe gukina umunsi wa 15 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugisha Bonheur ukinira APR FC ari mu bakinnyi batandatu batemerewe gukina umunsi wa 15 ubwo ikipe ye izaba yasuye Etincelles FC i Rubavu.

Ejo ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza ni bwo hazatangira gukinwa umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere 2022-23, ni na wo munsi usoza igice kibanza cya shampiyona.

AS Kigali ejo izakira Sunrise FC kuri Stade Regional i Nyamirambo aho isabwa kuyitsinda kugira ngo yizere gusoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde.

APR FC izakina na Etincelles FC ku wa Kane, ni mu gihe Rayon Sports yo izakira Gasogi United.

Kugeza ubu AS Kigali ni yo iyoboye urutonde n'amanota 30, Rayon Sports 28, APR FC na Kiyovu Sports zifite 27. Marines FC na Espoir FC ni zo za nyuma n'amanota 7.

Gahunda y'umunsi wa 15

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022

AS Kigali vs Sunrise FC
Musanze FC vs Police 3
Espoir FC vs Gorilla FC
Rwamagana City vs Mukura VS
Rutsiro FC vs Bugesera FC

Ku wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2022

Etincelles vs APR FC

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022

Marines FC vs Kiyovu Sports
Rayon Sports vs Gasogi United

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 15

Mugisha Bonheur (APR FC)

Ally Kwitonda (AS Kigali)

Mercy Duru Ikemna (Gorilla FC)

Eric Karema (Gorilla FC)

Obed Harerimana (Musanze FC)

Emilie Kwizera Bahati (Rutsiro FC)

Watanga Shukulu Jules (Rutsiro FC)

Mugisha Bonheur wa APR FC ntabwo yemerewe gukina umunsi wa 15



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-apr-fc-muri-7-batemerewe-gukina-umunsi-wa-15

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)