Umukecuru Nyiramandwa wari inshuti ya Perezida Kagame yitabye Imana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukecuru Rachel Nyiramandwa wo mu Karere ka Nyamagabe wari inshuti y'Umukuru w'Igihugu yitabye Imana azize uburwayi, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe bwemeje iby'aya makuru, buvuga ko Nyiramandwa w'imyaka 110 y'amavuko yazize uburwayi, aho yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kaminuza ya Huye (CHUB).

Umukecuru Nyiramandwa, yari inshuti ya Perezida Paul Kagame.

Perezida Kagame yaherukaga gusura inshuti ye Nyiramandwa tariki 26 Kanama 2022, mu ruzinduko rwe rwa kabiri yari akoreye mu Karere ka Nyamagabe kuva yatangira manda ye ya gatatu.

Nyiramandwa ni umwe mu bagezweho na gahunda zo guteza imbere abaturage, harimo gutuzwa mu nzu y'icyitegererezo na gahunda ya Girinka, aho ubu ari umworozi unagemurira abaturanyi be amata.

NYIRAMANDWA NI MUNTU KI?

Nyiramandwa Rachel ni umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo, wamenyekanye cyane mu 2010 ubwo yahuraga na Perezida Kagame bwa mbere, agacishamo akamwongorera.

Uyu mukecuru avuga ko icyo gihe yamusabye amata maze nawe aramukundira, nyuma y'igihe gito amworoza inka yaje kumuhindurira ubuzima.

Mu 1994 muri jenoside yakorewe Abatutsi, interahamwe zishe umugabo we n'abana batatu asigarana umwe gusa. Umukecuru Nyiramandwa avuga ko nyuma ya Jenoside ubuzima bwahindutse buba bubi cyane.

Nyuma yo korozwa inka muri 2010, uyu mukecuru ahamya ko yamugiriye umumaro ariko kandi ngo si kuri we gusa, ngo kuko n'abaturanyi be iyo nka bayigiriyeho umugisha.

Nyuma yo guhura n'umukuru w'igihugu muri 2010, Nyiramandwa yongeye guhura na Perezida Kagame mu 2017 naho ubwa gatatu bahura mu 2019.

Icyo gihe Umukuru w'Igihugu yabaga yasuye abaturage mu Karere ka Nyamagabe.

The post <strong>Umukecuru Nyiramandwa wari inshuti ya Perezida Kagame yitabye Imana</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/12/30/umukecuru-nyiramandwa-wari-inshuti-ya-perezida-kagame-yitabye-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukecuru-nyiramandwa-wari-inshuti-ya-perezida-kagame-yitabye-imana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)