Imodoka itwara abagenzi ya Volcano yavaga i Kigali yakoreye impanuka muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu 6 nibo bimaze kumenyekana ko bahitanywe n'impanuka y'imodoka zitwara abagenzi za Kompanyi ya Volacano na Oxygen, yabereye mu muhanda Ntungamo-Kabale, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022.

Ababibonye bavuga ko iyi mpanuka yabaye saa Kumi z'igitondo, aho imodoka itwara abagenzi ya Kompanyi ya Volcano yari iturutse i Kigali mu Rwanda yerekeza i Kampala muri Uganda, yagonganye n'indi modoka itwara abagenzi ya Kompanyi ya Oxygen yavaga i Nairobi muri Kenya yerekeza i Kigali mu Rwanda.

Daily Monitor yanditse ko umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kigezi SSP Ibrahim Saiga, yemeje iby'aya makuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n'ikirere cyitari kimeze neza.

Yongeyeho ko abakomeretse bikabije bajyanwe mu bitaro by'akarere ka Kabale, mu gihe abandi bajyanwe mu bigo nderabuzima bitandukanye byo mu turere twa Rukiga na Ntungamo, kugira ngo bitabweho.

SSP Ibrahim Saiga kandi yavuze ko abapolisi bari kwegeranya imyirondoro y'abahitanywe n'iyi mpanuka ndetse n'abakomeretse.

Icyakora ngo mu bapfuye bamaze kumenyekana harimo abashoferi bari batwaye imodoka zombi, andi makuru arambuye araza gutangazwa nyuma.

WATCH: Police and residents gathered at the road crash scene where six people died this morning when a Kenya-bound bus collided with a Rwanda-bound bus at Rwahi village which borders Ntungamo and Rukiga districts in western Uganda. #MonitorUpdates
📹Robert Muhereza pic.twitter.com/xCxxVYAOUf

â€" Daily Monitor (@DailyMonitor) December 30, 2022

The post  Imodoka itwara abagenzi ya Volcano yavaga i Kigali yakoreye impanuka muri Uganda appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/12/30/imodoka-itwara-abagenzi-ya-volcano-yavaga-i-kigali-yakoreye-impanuka-muri-uganda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imodoka-itwara-abagenzi-ya-volcano-yavaga-i-kigali-yakoreye-impanuka-muri-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)