Perezida Kagame yageneye ubutumwa busoza umwaka Ingabo z'u Rwanda akomoza ku baguye ku rugamba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ingabo z'igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 29 Ukuboza 2022, yabifurije umwaka mushya hamwe n'imiryango yabo ku bw'akazi keza n'umurava bagira mu gushakira amahoro u Rwanda.

Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye RDF n'izindi nzego z'umutekano ku bw'akazi bakora, karenze imbibe kakagera no mu bindi bihugu by'Afurika nka Mozambique.

Yagize ati 'Nk'uko turigusatira impera za 2022, nifuje kubashimira akazi k'intangarugero, gukora cyane n'ubunyamwuga mu gusohoza inshingano zanyu zo kurinda abantu n'imbibi z'u Rwanda, no guhangana n'ibibazo bibangamiye umutekano wa muntu nk'ibibabuza amahoro arambye.'

Yakomeje agira ati 'Byarenze imbibe, Ingabo z'u Rwanda n'inzego z'umutekano zigira uruhare mu guhangana n'ibibazo mu bindi bihugu bya Afurika biciye mu bufatanye, cyane cyane guhangana n'iterabwoba muri Mozambique, no kugira uruhare mu mahoro n'ituze muri Repubulika ya Central Afurika.'

Perezida Kagame akaba yashimiye byimaze ingabo z'u Rwanda zoherezwa mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye, ndetse abashimira uburyo bakomeje kuba ba ambasaderi beza b'u Rwanda bagaragaza indangagaciro z'u Rwanda.

Ati 'Ndifuza kubashimira byimazeyo mwese uburyo muhesha ishema igihugu, ntabwo biba byoroshye gutandukana nabo bakukunda mu gihe cy'umwaka kuri abo boherezwa hanze, u Rwanda rushima cyane uwo mutima.'

Aha kandi yanifatanyije n'imiryango y'ababuze ababo bitanzeho ibitambo mu gukorera igihugu, abizeza ko abanyarwanda bose bari kumwe nabo.

Yongera kwibutsa ko umwaka mushya wa 2023 ugomba kuba uwo guhagaraga ku busugire bw'igihugu, ndetse u Rwanda rugakomeza gutera imbere.

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumye mu bihugu bya Sudani y'Epfo, Central Africa n'ahandi.

Gusa hari n'iziri mu bihindi bihugu ku bufatanye bw'u Rwanda nk'ibyo bihugu, nko muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare n'abapolisi basaga 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado, mu bikorwa byo guhashya ibyihebe byari byarazengereje iyi ntara, ni nyuma y'uko u Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu by'umutekano.

Kugeza ubu, abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda bari muri Mozambique bamaze kugera ku 2,500 barimo naboherejwe muri iki Cyumweru, nyuma y'uko ibihugu byombi byemeranyije ko ingabo z'u Rwanda zikurikira ibyihebe n'ahandi hose byahungiye.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yageneye-ubutumwa-busoza-umwaka-Ingabo-z-u-Rwanda-akomoza-ku-baguye-ku-rugamba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)