Rwanda:Umuganga ari mu mazi abira azira gukorakora igitsina cy'umugore ari kumusuzuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muganga yatawe muri yombi tariki ya 01 Ukuboza 2022 nyuma yuko umukobwa akekwaho gukorakora ku gitsinda arekaramye.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Murunda, Dr Nkurunziza Jean Pierre yagize ati 'Ni we waje arekalama, avuga uburyo bamusuzumyemo, abona bisa nk'aho hari ikindi byari bigamije.'

Itabwa muri yombi rw'uyu muganga kandi ryanemejwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry.

Yagize ati 'Akurikiranweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, aho akekwa kuba yaragikoreye umuntu w'igitsina gore ufite imyaka 20 ubwo yari agiye kwivuriza ku bitaro bya Murunda. Ibi bikaba byarabereye mu bitaro biherereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Murunda, akagari ka Mburamazi, umudugudu wa Kamuhoza, tariki ya 1/12 uyu mwaka.'

Dosiye ikubiyemo ikirego cy'uyu muganga, yanamaze gukorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ndetse yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 06 Ukuboza, nabwo bumuregera urukiko rubifitiye ububasha.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwanda-Umuganga-ari-mu-mazi-abira-azira-gukorakora-igitsina-cy-umugore-ari-kumusuzuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)