Amayobera ku Mirambo y'abana yasanzwe muri Nyabarongo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mirambo 2 y'abana bato yatoraguwe muri Nyabarongo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2022 hagana saa tatu z'igitondo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushishiro Mukayibanda Prisca yavuze ko umwe muri abo bana afite imyaka 2 y'amavuko, mugenzi we akaba afite imyaka 5 gusa avuga ko ari ukugereranya kubera ko nta mwirondoro wabo bafite.

Mukayibanda akavuga ko bagerageje gushakisha aho bakomokaga baraheba, kubera ko batanze amatangazo hirya no hino mu Midugudu ntihaboneka ababyeyi babo.

Yagize ati 'Iyo mirambo y'abana 2 twayisanze mu mazi ya Nyabarongo tuyikuramo turacyashakisha aho baje baturuka.'

Gusa yavuze ko ikigaragara ari uko aba bana batari abo muri uyu Murenge wa Mushishiro ahubwo ko Nyabarongo yabakuye kure bugacya bageze mu Kagari ka Rwasare.

Gitifu Mukayibanda avuga ko basanze iyo mirambo yatangiye kwangirika bagakeka ko imaze iminsi mu mazi.

Yavuze ko bayijyanye mu Bitaro iKabgayi kugira ngo isuzumwe nk'uko bitangazwa na Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Amayobera-ku-Mirambo-y-abana-yasanzwe-muri-Nyabarongo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)