Ishuri n'ibyo banyuzemo! Vestine na Dorcas ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022 mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu gitegura iki gitaramo.

Murindahabi Irénée [M. Irénée] washinze sosiyete y'umuziki ya MI Empire, yavuze ko iyi album iriho indirimbo icyenda (9), ariko hamaze gusohora indirimbo umunani (8).

Indirimbo itarasohoka yitwa 'Isaha'. Hari gahunda y'uko ishobora gusohoka mbere y'umunsi w'igitaramo. Murindahabi Irénée yavuze ko abazi neza amateka ya Yesu 'babasha kumva neza icyo isaha ya munani ivuze'.

Uyu munyamakuru yavuze ko iki gitaramo bakitiriye indirimbo 'Nahawe Ijambo' 'kubera ko ivuze ikintu kinini kuri bo ndetse no ku muryango mugari'.

Yavuze ko aba bakobwa bamaze gukura ku buryo umuryango ubakunda wagutse. Anashingira ku mubare w'abamaze kugura amatike muri iki gihe. Ati 'Rero niba umuntu yemeye kumva indirimbo ni ngombwa ko tumuha ijambo mu gitaramo.'

Iyi album aba bakobwa bagiye gusohora iriho indirimbo nka 'Si Bayali', 'Ibuye', 'Arakize', 'Simpagarara', 'Adonai', 'Papa', 'Nzakomora' n'izindi.

Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Kamikazi Dorcas yavuze ko mu buryo bwumvikana neza album yabo ari 'amateka kuri twebwe.'

Uyu mukobwa yasobanuye ko ari album bakoze mu gihe 'twari (turi ku ntebe y'ishuri)' ariko bakomeje gukotana kugeza ubwo album irangiye. Avuga ko Imana yababaye hafi mu kuyitegura. Ariko Imana iradukunda cyane.'

Ni urugendo avuga ko rutari rworoshye; harimo gukora indirimbo banitegura gusubira ku ishuri.

Murindahabi yasobanuye ko buri ndirimbo iri kuri iyi album ifite inkuru yayo yihariye kugeza ku isaha ya cyenda itarasohoka.

Ati 'Buri ndirimbo ifite ubuhamya bwayo… Baravuze bati umunsi twagize amahirwe yo kuririmbira abantu tuzavuga ibyo twacagamo mu muziki.'

Murindahabi avuga ko batumiye Prosper Nkomezi ahanini biturutse ku kuba yarababaye hafi cyane aba bakobwa 'ndetse afata umwanya wo gusengera iki gitaramo'.

Prosper Nkomezi uzaririmba muri iki gitaramo, yashishikarije abantu kuzitabira iki gitaramo, avuga ko ari ikintu cyiza gukora indirimbo abantu bakazumva.

Ariko biba akarusho 'iyo umuntu akoze igitaramo cya mbere abantu bakitabira'. Uyu muramyi yavuze ko yakoze imyiteguro ihagije ku buryo yiteguye kunyura abantu muri iki gitaramo.

Nkomezi avuga ko gutumirwa muri iki gitaramo, yavuze ko asanzwe ari umufana wa Vestine na Dorcas. Ati 'Icya kabiri ni uko numva impamvu y'igitaramo cya mbere ku muhanzi ndetse n'uko twaganiraga.'

Umuyobozi wa Gisubizo Ministries, Muhemeri Justin, yashimye Imana ku bwo guhagurutsa aba bakobwa, avuga ko bishimiye gutera ingabo mu bitugu Vestine na Dorcas mu gitaramo cyabo cya mbere.

Kamikazi Dorcas avuga ko mu rwego rwo kwita kuri bagenzi babo b'abanyeshuri, bahisemo ko buri munyeshuri azishyura 5000 Frw muri iki gitaramo, kandi hari impano zateguwe bazagenera abazasha kuzinduka ku munsi w'iki gitaramo.

Yavuze ko abanyeshuri bazatagura amatike nk'uko bisanzwe yifashishije ikoranabuhanga, ahubwo bazagurira amatike aho iki gitaramo kizabera. Umunyeshuri asabwa kuba afite ikarita igaragaza ko ari umunyeshuri koko!

Iki gitaramo kizayoborwa n'umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire. Ni mu gihe Umuyobozi wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church, Apôtre Alice Mignonne Kabera ariwe uzavuga ijambo ry'Imana.

Kizaba ku wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 guhera saa kumi z'umugoroba (4 PM) muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

'Nahawe Ijambo Album Lunch' yatewe inkunga Laboratwari y'Igihugu y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory).

RFL itanga serivisi zirimo Gupima ADN; Gusuzuma uburozi n'ingano ya arukoro mu mubiri, gusuzuma imibiri y'abapfuye hagamijwe gusuzuma icyateye urupfu, gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by'abakekwaho ibyaha.

N'icyo gitaramo cya mbere iri tsinda ry'aba bakobwa bagiye gukora kuva mu myaka ibiri ishize binjiye mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana.

Iyi ndirimbo bitiriye igitaramo cyabo bayishyize hanze ku wa 7 Ukwakira 2020, imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 5. Yanditswe na Niyo Bosco uherutse gutandukana na MI Empire ya Murindahabi Irénée [M. Irénée].

Producer Joaquim wo mu itsinda rya Symphony Band ni we wacuranzemo gitari 'acoustic', ni mu gihe Frank wo muri Symphony Band ari we wacuranze gitari Base.

Amashusho y'iyi ndirimbo yatunganyijwe n'umuhanzi Chriss Eazy binyuze muri sosiyete y'umuziki yashinze yise Eazy Films. Uyu musore amaze igihe kinini ari we ubafatira amashusho y'indirimbo zabo kuva bakwinjira mu muziki.

Iki gitaramo kizaririmba itsinda rya Gisubizo Ministries baherutse gukora igitaramo cyo kuramya Imana bise 'Worship Legacy Concert Season 3' bamurikiwemo album yabo ya gatatu.

Iri tsinda rizwi mu ndirimbo zirimo nka 'Humura' baherutse gusohora, n'izindi zirimo 'Abagufite ntibazakena', 'Ku musaraba', 'None ubwo bimeze bityo', 'Ntayindi Mana twabona' na 'Ebenezer'.

Kizaririmbamo kandi umuramyi Prosper Nkomezi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Wanyujuje indirimbo', 'Warakoze', 'Urarinzwe' n'izindi.

Uyu muhanzi yatangiye umuziki we mu mwaka 2014 ariko indirimbo ye ya mbere yageze hanze mu 2017. Ni umucuranzi akaba n'umuhimbyi w'indirimbo. Asanzwe ari Umukristu w'Itorero Zion Temple.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe (Regular), 15,000 Frw muri VIP, 25,000 Frw muri VVIP na 150,000 Frw ku meza y'abantu batandatu (6) harimo icyo kunywa kidasembuye (A Bottle of Non Alcoholic Champagne). Â Ã‚ Ã‚ 

Ishimwe Vestine yiga mu mwaka wa gatanu ku kigo cy'amashuri International Technical School of Kigali (I.T.S Kigali) giherereye i Gasogi mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera- Yiga ibijyanye n'imicungire y'amahoteli (Hotel Management) 

Kamikazi Dorcas yiga mu mwaka wa Kane ku kigo cy'amashuri International Technical School of Kigali (I.T.S Kigali)- Nawe yiga ibijyanye n'imicungire y'amahoteli (Hotel Management) 

Prosper Nkomezi yatangaje ko asanzwe ari umufana wa Vestine na Dorcas ari nayo mpamvu byamworoheye kwisanga muri iki gitaramo 

Murindahabi Irénée yatangaje ko nta ngaruka umuziki wagize ku rugendo rw'amasomo ya Vestine na Dorcas-Avuga ko ibi binashimangirwa n'indirimbo zigize album yabo 


Kamikazi Dorcas [Uri iburyo] yavuze ko abanyeshuri bagenzi be bahawe umwihariko muri iki gitaramo, aho abazitabira bazishyura 5000 Frw kandi hari impano zabateguriwe 

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi usanzwe ari Ambasaderi wa Hi Coffee yateye inkunga iki gitaramo-Yavuze ko bishimiye gushyigikira intambwe yatewe n'aba bakobwa 

Umuyobozi wa Gisubizo Ministries, Muhemeri Justin, yashyimye Imana ku bw'iki gitaramo, avuga ko biteguye kuzasusurutsa abakunzi babo muri iki gitaramo 


Ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Park Inn Hotel kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022


Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye iki kiganiro na Vestine na Dorcas 



Iki gitaramo cyatewe inkunga na Laboratwari y'Igihugu y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga, RFL (Rwanda Forensic Laboratory)

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAHAWE IJAMBO' YITIRIWE ALBUM YA VESTINE NA DORCAS

">

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124062/ishuri-nibyo-banyuzemo-vestine-na-dorcas-bakomoje-kuri-album-bitiriye-igitaramo-cyahaye-um-124062.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)