Rwamagana :Umurambo w'umusore wasanzwe umanitse ku Ipoto y'amashyanyarazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru atangwa n'Umuboyozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko amakuru abaturage batanze ari uko uyu musore uri mu kigero cy'imyaka 20, yiyahuye akoresheje umugozi, yimanitse kw'ipoto y'amashanyarazi.

Uyu musore ngo icyamuteye kwiyahura byaturutse ku makimbirane yagiranye n'umubyeyi we witwa Mukansanga Thacienne, akamukubita intebe bicaraho akamukomeretsa mu mutwe.

Uyu musore nyuma yo kumukomeretsa mu mutwe yahise yirukanka ahunga, nyuma agaragara yimanitse ku ipoto ku mutambiko wa nyuma wo hejuru.

Aya makimbirane yaturutse kuba yari yongeye kwaka umunani w'isambu nyina, akamuhakanira ko nta bundi butaka yamuha kuko ubwo yamuhaye mbere yabugurishije.

Uyu musore asanzwe afite imyitwarire mibi kuko yigeze kujyanwa mu kigo ngororamuco, kubera urugomo yari yakoze.

Ku bufatanye bwa REG, RIB, abaturage, Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'iz'umutekano, bagiye gutabara kugira ngo umurambo umanurwe ku ipoto.

Mbonyumuvunyi atanga ubutumwa ku baturage bwo kwirinda kugirana amakimbirane mu miryango, kuko akurura ubwumvikane buke bigatuma habaho no kwicana ndetse n'urugomo.

Ikindi yabasabye ni ugutangira amakuru ku gihe kugira ngo umuryango urangwamo amakimbirane babafashe kuyakemura, bityo bakumire impfu ziyaturukaho.

Ivomo:Kigalitoday



Source : https://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umurambo-w-umusore-wasanzwe-umanitse-ku-Ipoto-y-amashyanyarazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)