Mu cyiswe 'Ibimenyetso' UN yakije umuriro hagati y'u Rwanda na Congo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo ntirasohoka ku mugaragaro ariko ibigo ntaramakuru bitandukanye, nka AFP y'Abafaransa na Reuters y'Abongereza twifashisha muri iyi nkuru, byemeza ko byayiboneye, kandi ko yashyikirijwe Inteko y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi.

Mu birego rero, abahanga ba ONU bemeza ko bakusanyije ibimenyetso simusiga byerekana ko u Rwanda rwohereje abasilikare barwo muri M23, ruyiha n'intwaro, amasasu, n'imyenda ya gisilikare. Raporo, iti 'Ni gutyo M23 yabashije kwigarurira ahantu hatandukanye mu ntara ya Kivu ya Ruguru, by'umwihariko muri teritwari ya Rutshuru kuva mu kwa 11 mu 2021 kugera mu kwa karindwi k'uyu mwaka w'2022.'

Isobanura ariko na none ko u Rwanda rwaboneyeho no kugaba ibitero ku nyeshyamba z'Abanyarwanda za FDLR.

Ibirego bya ONU biriyongera ku bindi by'ibihugu bitandukanye, nka Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ubwayo, Leta zunze ubumwe z'Amerika, Ubufaransa, Ububilihyi, Ubudage, n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ubulayi.

Muri iki cyumweru, Leta y'u Rwanda yongeye na none kwiyama abayishinja gutera inkunga no gufatanya na M23. Mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa gatatu, umuvugizi wayo avuga ko 'u Rwanda, kimwe n'ibindi bihugu, rufite uburenganzira bwo kurinda no kurengera ubusugire n'imbizi zarwo n'abaturage barwo.' Ati : 'Ingamba rwafashe muri urwo rwego ntizikwiye kwitiranywa no gushyigikira umutwe uwo ari wo wose urwana muri Kongo.'



Source : https://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mu-cyiswe-Ibimenyetso-UN-yakije-umuriro-hagati-y-u-Rwanda-na-Congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)