Reba ibidasanzwe ushobora kuba utazi ku gitsina cy'umugabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubugabo cg igitsina ni rumwe mu ngingo ziteye amatsiko haba ku bayigira n'abatayigira (abagore) dore ko no kuyivuga mu izina uri mu bantu bitinyitse kuko ari igice cy'ibanga ndetse kera ho umwana wabivugaga mu izina yakubitwaga iz'akabwana nubwo n'ubu hamwe ariko bikimeze.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu bimwe na bimwe utari uzi ku gitsina cy'umugabo gitangira gukora kuva akiri mu nda ya mama we kugeza avuye ku isi.

Ubusanzwe igitsina cy'umugabo gishinzwe gukora ibintu bibiri by'ingenzi. Icya mbere niyo ikoreshwa mu kunyara dore ko ari ho hanyura umuyoboro uvana inkari mu ruhago (umuvaruhago), icya kabiri niyo ikoreshwa mu gihe cyo gutera akabariro, ikananyuramo amasohoro abamo intanga zigamije kuzavamo umuntu.

1. Wari uzi se ko umuhungu utazaba ikiremba amenyekana akivuka? Umwana w'umuhungu muzima avuka igitsina cye cyafashe umurego . Ndetse niyo wari umuhetse ukamwururutsa usanga cyareze. Rimwe na rimwe no muri echographie igaragaza umwana mu nda yashyutswe.

2.Twavuze ko umwana avuka igitsina cye cyafashe umurego, reka hano nanone tuvuge ko mbere yo gupfa naho umugabo ashyukwa bwa nyuma. Aha ni naho kenshi bahera bavuga ko abasaza bakunda kuraga babiterwa nuko baba bamaze igihe badashyukwa nuko bajya kubona bakabona birongeye birabaye bakamenya ko iminsi yabo ku isi irangiye. Uretse bo kandi n'umuntu upfuye yiyahuye, arashwe mu mutwe, arozwe ubutaraza se cyangwa akoze impanuka, nabo bapfa bashyutswe.

3. Mu bihe byashize abagabo bahoranaga ubwoba ko bashobora kwibirwa igitsina n'abarozi, mu Rwanda babyita kwabura. Aha harimo kuba wakibura burundu cyangwa kuba wahinduka ikiremba kubera kurogwa gusa n'ubu hari ababyemeza ko bibaho.

4. Nubwo ushobora gucyeka ko gufata umurego kw'igitsina ari ibintu byoroshye byizana ariko burya si ibintu byoroshye. Bisaba uruhurirane rw'imisemburo yiyongera kandi igakora neza, kuba uri mutaraga ufite amagara mazima, kuba urwungano rw'imyakura ruri kohereza amakuru neza kandi ibitekerezo biri hamwe, utuje. Ibi iyo bihuye hakiyongeraho n'amarangamutima niho gufata umurego kw'igitsinagabo bigenda neza.

5.Nubwo nta gufwa kigira, ariko ubugabo bujya buvunika kandi iyi mvune irababaza cyane. Ni impanuka idakunze kubaho ariko hari uburyo bw'imibonano bwongera ibyago byo kuba yavunika. Muri bwo harimo kuba umugore ari hejuru, aho ashobora kuzamuka vuba vuba ikavamo agahita amanuka n'ingufu akayicarira ishinze ikayobera ku ruhande ikavunika, no kuba umugabo ari inyuma y'umugore, baba baryamye cyangwa bapfukamye (doggy style). Mu gihe ubikora muri ubu buryo jya ugabanya umuvuduko niho uba wirinze iyi mpanuka ishobora kugusigira uburemba.

6. Burya igice tubona ni hafi kimwe cya kabiri cy'uko yose ireshya kuko uhereye aho itereye mu mubiri imbere harimo ikindi gice cyenda kungana n'ikigaragara inyuma.

7. Ubugabo bushyirwa mu bice bibiri. Hari abagira butoya iyo butafashe umurego nuko bwawufata bukiyongera cyane mu mubyimba n'uburebure, hakabaho n'abagira bunini budahagurutse hanyuma ntibwiyongere ahubwo bugakomera gusa.

8.Amateka agaragaza ko umwami Fatefehi wa Tonga (aka gace gaherereye mu nyanjya ya Pasifika y'amajyepfo, ahegereye Oceania) ari we mwami waba warabyaje umusaruro igitsina cye kurenza abandi kuko hagati ya 1770 na 1784 yaryamanye n'amasugi 37800, ubwo ni amasugi 7 ku munsi, buri munsi (biratangaje ariko birashoboka, ku mwami).

9.Kugeza ubu uwabonyweho igitsina kirekire cyane ku isi ni Johan Falcon ugira ikireshya na 34cm naho uwabonyweho ikigufi cyane ntavugwa ariko havugwa ko cyareshyaga na 4cm, aha bikaba byarapimwaga byafashe umurego.



Source : https://yegob.rw/reba-ibidasanzwe-ushobora-kuba-utazi-ku-gitsina-cyumugabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)