Rayon Sports yateye imigeri biranga Gasogi Un... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yongeye gutsindwa umukino wa 3 wikurikiranya nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC na APR FC. Wari umukino usoza umunsi wa 15 wa shampiyona ari na wo munsi usoza imikino ibanza ya shampiyona. Iminota 15 ya mbere nta mahirwe afatika yabonetse uretse amwe ku ruhande rwa Gasogi United ariko Maxwell ntiyayabyaza umusaruro.

Ku munota wa 18, umukino wahagaze iminota 8 nyuma y'uko umunyezamu Hakizimana Adolphe yagonganye na rutahizamu wa Gasogi United, Maxwell, uyu munyezamu yahise atwarwa kwa muganga muri Ambulance yahise asimburwa na Hategekimana Bonheur.

Rayon Sports yaje gukora impinduka zitateguwe ku munota wa 34 ubwo havagamo Onana kubera imvune hinjiramo Paul Were. Uyu mukinnyi yafashije Rayon Sports kuko nyuma y'umunota umwe, yinjiranye ubwugarizi bwa Gasogi United ariko ateye mu izamu, Gael awohereza muri koruneri.

Ku munota wa nyuma w'igice cya mbere, Rudasingwa Prince yahawe umupira ashyizeho umutwe umupira uruhukira mu ntoki za Cuzuzo Gael. Ku munota wa 4 w'inyongera, Bugingo Hakim yahaye umupira mwiza Theodore Malipango yatsindiye Gasogi United igitego cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ndekwe Felix aha umwanya Moussa Camara.Ibi byafashije cyane Rayon Sports yashyize igitutu kuri Gasogi United mu minota 15 ya mbere y'igice cya kabiri ariko Prince na Moussa Camara ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Gasogi United na yo yanyuzagamo igasatira ari na ko abakinnyi barimo Hakim bagerageje amahirwe ariko imipira ntiyajya mu izamu, umukino warangiye ari 1-0.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Kiyovu Sports yatsinze Marines FC 1-0. Nyuma y'umunsi wa 15, AS Kigali ni yo iyoboye urutonde n'amanota 30 inganya na Kiyovu Sports, APR FC ni iya 3 n'amanota 28 inganya na Gasogi United ya 4 ndetse na Rayon Sports ya 5.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124192/rayon-sports-yateye-imigeri-biranga-gasogi-united-iyitwara-amanota-124192.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)