Abantu 10 bahinduye umuvuno mu myidagaduro b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ko bimeze ku isi yose ndetse umuntu amenyekana yaranyuze muri byinshi. Ubu se wakwemera ko Umuraperi Shawn Corey Carter uzwi nka Jay Z, uri mu baraperi mu bari ku Isi y'abazima bake bafite umutungo ubarirwa muri Miliyari imwe y'amadorali y'Amerika yabayeho mu buzima bubi?

N'ubwo atari byo ngambiriye kuvugaho uyu munsi nagira ngo ubanze wumve ko umuntu kugira ngo abe icyamamare anyura muri byinshi. Uyu mugabo yacuruje ibiyobyabwenge mbere y'uko atangira umuziki akaba umuraperi ukomeye ku isi.

Ibya Jay-Z reka tubireke tuzabigarukaho ubutaha! No mu Rwanda hari benshi uzi ariko utazi inzira zitandukanye banyuze ariko nta n'umwe wanyuze mu nzira nk'iy'uyu muraperi.

Benshi uzi uyu munsi mu Rwanda bagiye banyura mu nzira nyinshi zimwe zikanga izindi zikanyerera cyangwa se bakabona bitari kugenda uko babyifuza bagaca indi mivuno.

Dashim

Dushimimana Dashim ni umwe mu bazwi cyane muri iki gihe mu itangazamakuru. Azwi cyane mu biganiro birimo icyo yise 'Inzu y'Ibitabo' atambutsamo agace kihariye yise 'Ijambo ryahindura ubuzima'. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Fine Fm iri muri radiyo zikunzwe.

Mbere yo kwimariramo itangazamakuru, Dashim yabanje kuba umuhanzi ariko ashimyeho biranga. Uyu musore yakoze indirimbo zirimo iyo yise 'Gasaro ka Mama'. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu 2011 ikorwa na Lick Lick mu buryo bw'amajwi.


Dashim yatangiye ari umuhanzi nyuma aza kubivamo 

David Bayingana

Ni umwe mu banyamakuru bakundwa cyane mu gice cy'amakuru ajyanye n'imikino ariko mu busesenguzi. Ubu ni umwe mu banyamakuru ba B&B FM UMWEZI.

Bayingana ni umwe mu banyamakuru bakoraga ibiganiro kuri Voice of Africa aho yakoranaga na Bagabo Adolphe wamenyekanye nawe mu muziki nka Kamichi aho bakoraga ikiganiro cya Star Forum cyakundwaga mu myaka ya 2008. Ibi biganiro yabikomatanyaga n'ibya Siporo.

Bayingana yaje kuva kuri iyi radiyo yerekeza mu zirimo Radio 10 ari naho yazamuye izina rye cyane muri siporo kurusha mu biganiro by'imyidagaduro. 

Akunda kugendana n'abahanzi ariko asa nk'uwahinduye umuvuno akigira muri siporo. Ibirori bitandukanye bijyanye na siporo ni we witabazwa nka MC. Twatanga urugero nko muri CHAN 2016, Imikino y'amagare n'ibindi bitandukanye.


Bayingana yatangiriye itangazamakuru kuri radiyo Salus akomereza muri Voice of Africa, aha hose yakoraga ibiganiro birimo n'iby'imyidagaduro aza kubivamo yinjira muri siporo. 

Seburikoko

Uyu musore azwi cyane muri sinema nyarwanda. Amazina ye asanzwe ni Niyitegeka Gratien. Muri kaminuza yize ibijyanye n'ubwarimu ndetse yigeze kubikoraho abifatanya no gukina filime.

Nyuma yaje kwirundumurira mu gukina filime atera umugongo ubwarimu detse ni umwe mu bakinnyi ba filime bakundwa na benshi mu Rwanda. Kuri ubu uretse 'Seburikoko' yamwitiriwe, afite indi filime y'urwenya acisha ku rubuga rwa Youtube yise 'Papa Sava' nayo ikundwa na benshi.


Seburikoko yabanje kuba umwarimu, nyuma aza kubivamo yiyegurira sinema 

Dj Pius

Uyu mugabo ubusanzwe yitwa Rickie Pius Rukabuza ariko mu myidagaduro azwi nka Dj Pius. Ni umwe mu bamaze igihe kinini mu ruganda rw'imyidagaduro yabayeho umu-Dj igihe kinini ndetse anaba umunyamakuru ku maradiyo atandukanye arimo nka City Radio mu biganiro by'imyidagaduro.

Yabaye mu itsinda ry'abaririmbyi rya Two 4Real ariko riza gutandukana. Ubu ni umuhanzi ku giti cye kandi ni umwe mu bakundwa na benshi mu Rwanda.


Dj Pius yabanje kuba umu-dj abivamo yiharira umuziki 

Murungi Sabin

Kuri ubu iyo umuntu avuze uyu mugabo buri wese ahita yumva ISIMBI TV. Murungi yabaye igihe kinini umunyamakuru w'imyidagaduro ariko yandika. Yakoreye Igihe na InyaRwanda. Yigeze kugerageza gukora itangazamakuru kuri radio Magic Fm ariko biza kwanga.

Mu 2018 ni bwo yinjiye mu biganiro byo kuri Youtube atangiza Isimbi Tv iri muri shene zikundwa na benshi mu Rwanda. Ugereranyije izina yari afite yandika n'iryo afite uyu munsi, ubona ko yahiriwe.


Murungi Sabin yamaze igihe kinini yandika nyuma aza kubireka ajya kuri Youtube 

KNC

Uno mugabo azwi nka Kakooza Nkuriza Charles ari naho havuye impine ya KNC. Yamenyekanye cyane ari umunyamakuru kuri City Radio ndetse yamenyekanye nka Dr Runiga mu ikinamico yise 'Indya Nkurye'.

Ntabwo yagiye kure cyane y'itangazamakuru kuko ubu yashinze Radio 1 na Tv 1 biri mu bitangazamakuru bikundwa na benshi mu Rwanda. Uyu mugabo wahiriwe n'ubushabitsi ni nyiri ikipe ya Gasogi United ikina mu cyiciro cya mbere cy'umupira w'amaguru mu Rwanda.


KNC yaretse gukina amakinamico n'umujyo w'itangazamakuru yakoraga aca undi muvuno ndetse ashinga ibitangazamakuru bye 

Alliah Cool

Uyu mukobwa yamenyekanye nka Alliah Cool muri sinema nyarwanda. Amazina ye asanzwe yitwa Isimbi Alliance. Izina rye ryabanje kunyura mu itangazamakuru aho yakoraga kuri Flash TV.

Ryakomeje kuzamuka ubwo yatangiraga gukina filime mu buryo bw'umwuga ubwo yakinaga muri filme yiswe 'Rwasa'. 

Ubu yahinduye umuvuno atangira gukora filime ze abifashijwemo na One Percent International MGT imureberera inyungu. Yahereye ku yo yise 'Alliah The Movie' ndetse hari n'indi yagiye gukorera muri Nigeria mu minsi yashize.


Alliah Cool yatangiye akina filime z'abandi aba n'umunyamakuru byose yarahagaritse ajya gutangiza filime ze

Yago

Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane ku izina rya "YAGO" ni umunyamukuru. Yakoreye ibitangazamakuru birimo Goodrich Tv, Radio&Tv10, ubu akaba afite umuyoboro we wa shene ya Youtube aho yawitiriye izina rye "YAGO TV SHOW".

Kuva yahindura umuvuno akajya kuri Youtube ni bwo izina rye ryatangiye kuzamuka. Uyu musore aheruka kwinjira mu muziki aho yahereye ku ndirimbo 'Suwejo' ndetse aheruka gushyira hanze iyo yise 'Rata' naho kandi akaba ari gukora ibihangano bigakundwa.


Yago yahinduye umuvuno arahirwa 

Boubou

Uyu mugabo azwi mu gutegura ibitaramo bitandukanye, yamenyekanye mu birimo: 'Iwacu Muzika Festival, 'Primus Guma Guma Super Star [PGGSS]', East Africa Muzika n'ibindi. Mbere yari umubyinnyi.

Ni we washinze itsinda ry'ababyinnyi ryigeze kumenyekana mu 2000 ririmo umuhanzi Daddy Cassanova. Iri tsinda ryitwaga Cool Family, yaritangije mu 1997.

Muri iri tsinda, Boubou ntiyaribayemo igihe kinini, nyuma y'umwaka yahise ajya muri Canada aho yamaze imyaka ine, agaruka mu Rwanda iri tsinda naryo riri mu marembera.

Kuva ubwo iby'umuziki yatangira kubirebera ku ruhande n'ubwo yari agifite rwa rukundo.

Mu 2008 ni bwo yateguye igitaramo cya mbere cya East African Party yo gusoza umwaka wa 2008.

Icyo gihe yari yatumiye abahanzi bagera kuri barindwi bo mu Karere ka Afurika y'Uburasirazuba nka Nameless wo muri Kenya, Kidumu, Juliana Kanyomozi, itsinda ryahoze ryitwa Blue 3 na Micheal Ross, Zanto wo muri Tanzania, Dr Claude, Miss Jojo na Rafiki.

Kuva uyu mugabo yatangira gutegura ibitaramo ni umwe mu babikora bagahirwa ku buryo bamwe batebya bakavuga ko ari we nyirabyo.


Boubou watangiye ari umubyinnyi ubu ni umushoramari mu muziki

Bamenya

Uyu mugabo ni umwe mu bazwi muri filime nyaranda. Ubusanzwe yitwa Benimana Ramadhan, yavukiye mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo. Yakuze azi umubyeyi we umwe cyane ko Se yitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamenya ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze igihe kinini ariko ntabwo yari yarahiriwe. Yagiye no mu itangazamakuri kuri Flash Tv biranga ahitamo gukuramo ake.

Nyuma yo guhindura agatangira gucisha filime yanamwitiriwe kuri Youtube, izina Bamenya ryaratumbagiye ndetse rinazamura abandi batandukanye bakinana barimo Kanimba, Kecapu, Bijoux n'abandi.


Bamenya yahiriwe muri sinema nyuma yo gutangira gukina filime yamwitiriwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124174/abantu-10-bahinduye-umuvuno-mu-myidagaduro-bikabahira-amafoto-124174.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)