Rayon Sports yakiriye Luvumbu wayivuyemo atamaze abafana inyota #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukongomani Héritier Luvumbu Nzinga yasesekaye mu Rwanda aho ategerejwe mu Ikipe ya Rayon Sports yakiniye igihe gito ndetse akayigiriramo ibihe byiza.

Luvumbu yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukuboza 2022, ahagana saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 34.

Yakiriwe n'abiganjemo abakunzi ba Rayon Sports n'abanyamakuru b'imikino ku bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.

Luvumbu yatangaje ko agarutse muri Rayon Sports azasinyamo amezi 6 ashobora kongerwa muri iyi kipe yise umuryango.

Luvumbu utari ufite ikipe, ubu ari gushakirwa ibyangombwa kugira ngo azafashe iyi kipe mu gice cya Kabiri cya Shampiyona y'u Rwanda.

Nabona ibyangombwa byuzuye Luvumbu azakomezanya na bagenzi be imyitozo basoje akaruhuko bagiyemo mu kwitegura isubukurwa rya Shampiyona.

Tariki ya 24 Mata 2021 ni bwo Luvumbu yashyize umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports. Nyuma y'amezi ane gusa tariki 19 Nyakanga 2021 yahise ayisohokamo, yerekeza muri Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola ayisinyira amasezerano y'umwaka umwe.

Kugeza ubu nta kipe yari afite akaba ari na yo mpamvu yemeye gusubira muri Rayon Sports.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yakiriye-luvumbu-wayivuyemo-atamaze-abafana-inyota

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)