Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 34 zo  mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022 nibwo Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga yasesekaye mu Rwanda aho ategerejwe mu Ikipe ya Rayon Sports yakiniye igihe gito.

Ubwo uyu mukinnyi yari ageze ku kibuga cy'Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n'abiganjemo abayobozi b'ikipe ya Gikundiro, abakunzi ba Rayon Sports ndetse n'abanyamakuru batandukanye.

Uyu mukinnyi wigeze gukinira Rayon Sports igihe kitari kinini ndetse akagiriramo ibihe byiza nyuma yaho yari yageze muri iyi kipe muri Mata 2021, nyuma y'amezi ane gusa uyu munyekongo yahise yerekeza Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola ayisinyira amasezerano y'umwaka umwe.

Uyu rutahizamu w'imyaka 29 udafite ikipe kugeza ubu yaje i Kigali kumvikana n'ubuyobozi bwa Gikundiro kugirango ayigarukemo.

Uyu mukinnyi wanyuze mumakipe atandukanye arimo As Vita Club yo muri Congo, akina muri Royale Union Saint-Gilloise yo mu Bubiligi n'andi arimo AS FAR yo muri Maroc.



The post Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-heritier-luvumbu-wakiniye-ikipe-ya-rayon-sports-yageze-i-kigali-aho-aje-gukinira-iyi-kipe-ku-nshuro-ye-ya-kabiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-heritier-luvumbu-wakiniye-ikipe-ya-rayon-sports-yageze-i-kigali-aho-aje-gukinira-iyi-kipe-ku-nshuro-ye-ya-kabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)