Indege ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy' u Rwanda iraswaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu masaha yo mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, indege y'intambara ya Congo yinjiye mu kirere cy'u Rwanda, nyuma humvikana amasasu y'imbunda nini bikekwa ko abasirikare bagerageje kuyirasaho.

Ahagana saa 10h46' Indege ya RC Congo,Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy'u Rwanda igera ku kibuga cy'indege cya Rubavu ariko isubizwayo igitaraganya.

Abaturiye hafi y'aho byabereye bavuga ko humvikanye amasasu batazi uruhande avugiyemo.

Uruhande rw'u Rwanda ntacyo ruravuga ku byabaye, gusa no mu kwezi gushize u Rwanda rwamenyesheje amahanga ko indege ya gisirikare ya Congo yavogereye ikirere cyarwo.

Hari amakuru avuga ko iyi ndege yari ivuye kurasa ku mutwe wa M23 inyura mu Rwanda, abasirikare bayirasaho, isubira aho yari ivuye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/indege-ya-rdc-yongeye-kuvogera-u-rwanda-bayirasaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)