Umuyobozi mukuru wa Eap Mushyoma Joseph uzwi ku mazina ya Boubou yatangaje ko gutegura igitaramo cyo gufasha Producer Junior Multisystem bigoye ariko bishoboka.
Mushyoma Joseph avuga ko abantu babyiyumvamo ku giti cyabo aribo bashobora kumwegera bagafasha Junior urembeye mu rugo iwe.
Ni mu kiganiro East African Promoters bagiranye n'itangazamakuru uyu munsi ku wa gatatu tariki 14 Ukuboza 2022.