Impuruza ku bibazo byugarije abatwara n'abatunganya ibishingwe bishobora kubashyira mu kaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bakora akazi ko gukusanya imyanda bayivana mu bigo bitandukanye ndetse no mu ngo z'abaturage, baravuga ko ibibazo ari byinshi bikomoka ku bumenyi buke bwo kutabasha kuvangura ibishingwe-imyanda, ibikoresho bike ku bayitunganya, aho ingaruka zirimo zishobora gutwara ubuzima bwa benshi.

Mu kiganiro umunyamakuru wa intyoza.com yagiranye na Buregeya Paulin, impuguke mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije akaba n'Umuyobozi wa Kompanyi ya COPED ikorera mu karere ka Kamonyi, aho itwara ibishingwe, yavuze ashize amanga ko abakorera uru rwego rwo gukusanya imyanda bugarijwe n'ibibazo bitandukanye bishobora no kubatwara ubuzima.

Buregeya Paulin, aganira n'itangazamakuru.

Yagize ati' Uru rwego bigaragara ko rwasigaye inyuma cyane kuko abarukorera ni abantu badafite ubumenyi kuko ntaho babyize usibye abafite ibyo bashinzwe nabo bize ibifite aho bihurira n'ubuzima busanzwe. Dukusanya imyanda ariko tukayikusanya nabi. Abayitwara birabagora cyane kuko mu ngo zivanwamo imyanda ntabwo bashobora kuyivangura neza. Usanga bivangavanze harimo n'ibyatera akaga ku buzima bw'ababikoramo ndetse n'abazarya ibyafumbijwe ifumbire yanduye'.

Ni iki gikwiye gukorwa ?

Buregeya Paulin, avuga ko hakwiye uruhare rwa Leta igashyiraho amategeko yo kubungabunga ibidukikije, abaturage bakigishwa uko bagomba gutandukanya imyaka bakamenya ahashyirwa imyanda ibora, itabora ndetse n'ibishobora guteza akaga ku buzima ndetse bigatwarwa n'ababikusanya nabo bakabitwara neza, hakabaho no kwigisha abakiri bato bakabikurana.

Abakozi ba COPED mu kazi ko kuvangura imyanda yakusanijwe ikuwe mu ngo n'ahandi.

Akomeza yemeza n'ubwo bakusanya imyanda, basanga hakwiye gushyirwaho uburyo buhamye bwo kuvangura imyanda kuko akenshi usanga ivangavanze ku buryo n'ibishobora kugurishwa abandi biba bitagishobotse kubera bivanze, harimo amasosi yo muri za Resitora ntoya na za Hotel bamennyemo inzoga n'imiti usanga yararangije igihe hakaba rero n'ibikoresho bikoreshwa rimwe bikajugunwa n'ibindi.

Iradukunda Jonas, Umujyanama mu by'ubuhinzi (Agronome) ushinzwe kubyaza umusaruro ibishingwe bibora muri COPED, avuga ko iyi myanda ikusanywa(ibishingwe), ibibora n'ibitabora usanga bivangavanze, ibyo kwa muganga bishobora konona ubuzima nk'amacupa yametse yatema abakozi, inshinge zo kwa muganga zabajomba n'ibindi byakwangiza ubuzima.

Iradukunda Jonas.

Avuga kandi ko hari n'ingorane zikomeye k'ubuzima bw'abakozi bakora mu kimoteri batagira ibikoresho byabugenewe, aho usanga bahumeka ibirimo uburozi bwakwangiza imyanya y'ubuhumekero bitewe n'uruvangavange rw'iyi myanda yateza akaga k'indwara zirimo n'izishobora kudakira.

Mukamana Daphrose, umuturage utwarirwa imyanda yabwiye intyoza.com ko iyo bashyira imyanda mu mufuka bashyiramo ibonetse yose batajya bayitandukanya. Ahamya ko nta bumenyi buhagije bafite ndetse n'ibikoresho badashobora kubibona ngo bamenye n'ubwoko bw'ibishobora gutera ingaruka mbi ku buzima bw'ababikoramo.

Kuvangura iyi myanda iba yakuwe hirya no hino ni akazi katoroshye.

Inzego zirebwa n'ibi bibazo bishamikiye ku ikusanywa ry'iyi myanda ishobora kuvamo ingaruka zirimo n'izahitana ubuzima bw'abantu, zirasabwa kubihagurukira kugirango bibashe kugenda neza kuko imyanda ikwiye kujya ivangurirwa mu rugo, ikagera ku kimoteri buri yose ishyirwa aho yagenewe bijyanye n'iyo ariyo.

Mu gihe, abatwarirwa imyanda mu Rwanda baba babyumvise bagatandukanya imyanda 100%, yatwarwa uko yatandukanyijwe ku kigero 100% nabwo ibyakurwamo bikabyazwa umusarururo ku kigero cya 90% mu gihe 8% isanzwe itwikirwa kwa muganga naho 2% ikaba yajugunywa nkuko impuguke Buregeya Paulin abivuga.

Icyerekezo cy'igihugu cy'u Rwanda kugera muri 2024 kigaragaza ko nibura imyanda 80% izaba ihindurwa naho 50% igomba kuba ivanguwe neza, mu gihe 50% izaba ihindurwamo ibindi ikongera gukoreshwa.

Kugeza ubu, Igihugu cy'Ubudage nicyo kiyoboye ibindi mu kubyaza umusaruro imyanda, aho 67% byayo yongera ikabyazwa umusaruro mu gihe igihugu cya Autriche kiri ku kigero cya 58%, Pays de Galles ari 52,2%, u Busuwisi ku kigero cya 49%, Koreya y'Epfo ifite 44,9%.

Buri mwaka ku Isi, hajugunywa toni miliyari 2,1 z'imyanda, aho buri muntu nibura ajugunya ibiro 20 buri kwezi. Gusa imyanda ingana na 16% ni yo ibyazwa umusaruro kuko iba yatunganyijwe. Iyi myanda itunganijwe neza yabyazwamo ibindi bikoresho, indi igakoreshwa ubukungu bwisubira mu gihe abaturage baba basobanuriwe uburyo bwiza bwo kujugunya imyanda bityo bakaba banarinze iyangirika ry'ibidukikije.

Imyanda ntabwo ikwiye kujugunywa ahabonetse hose.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2022/12/15/impuruza-ku-bibazo-byugarije-abatwara-nabatunganya-ibishingwe-bishobora-kubashyira-mu-kaga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)