Kicukiro:Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka yahitanye abantu babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya Royal Express yavaga muri gare ya Nyanza ya Kicukiro yacitse feri igonga imodoka ebyiri ntoya na moto, abantu babiri bahita bahasiga ubuzima.

Ahagana saa moya n'iminota mirongo ine zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Ukuboza 2022, nibwo iyi modoka, Coaster yari itwaye abagenzi yakoze impanuka igeze imbere y'ibiro by'Akarere ka Kicukiro ku kiraro gishya.

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye ni uko abantu babiri ari bo bahise bahasiga ubuzima, abandi batatu barakomereka, aho bahise bajyanwa ku bitaro bya Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yabwiye UMUSEKE ko bakirimo gutanga ubutabazi.

Ati 'Turacyarimo gutanga ubutabazi, twavugana mu kanya.'

Icyateye iyi mpanuka ntabwo kiremezwa n'inzego zibishinzwe, gusa amakuru ahari ni uko umushoferi yabuze feri ubwo yavaga muri gare ya Nyanza-Kicukiro, amanuka agana Centre, agonga ibinyabiziga byari imbere ye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kicukiro-imodoka-itwara-abagenzi-yakoze-impanuka-yahitanye-abantu-babiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)