Indege ya Perezida w'u Burundi yaheze muri Espagne aho yagiye gukoreshwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indege ya Perezida w'u Burundi yo mu bwoko bwa Gulf Stream 4 yaheze ku kibuga cy'indege i Madrid muri Espagne, aho yagiye gukoreshwa ariko bikagaragara ko ifite ibibazo bitahita bikira.

Mu 2016 nibwo u Burundi bwashyikirijwe iyi ndege iturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho zikorerewa. Byavugwaga ko yaguzwe miliyoni 8.5 z'amayero.

Iyi ndege nshya ishinzwe gutwara Perezida w'u Burundi, yaje isimbura Falcon 50 u Burundi bwahoranye, ikaza kugurishwa mu 2007.

Mu 2017, Guverinoma yaje kwemeza ko iyi ndege yakodeshwa abandi kuko yari irimo kwangirika, cyane ko muri icyo gihe, Perezida Pierre Nkurunziza nta ngendo yakoraga zijya hanze y'igihugu.

Nubwo imyaka ibaye itandatu u Burundi bubonye indege nshya ya Perezida, nayo imaze igihe idakora kubera ibibazo yagize.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Ndayishimiye yabajijwe niba koko iyo ndege yarakodeshejwe cyangwa yaragurishijwe, amafaranga ikodeshwa n'uyikodesha. Yari mu kiganiro n'abanyamakuru.

Perezida Ndayishimiye yagize ati "Aho kugira ngo indege ikomeze kuba ihagaze ku kibuga cy'indege igategereza ko Perezida azafata urugendo, indege iyo igiye, hari ibilometero isabwa ikabanza gukoreshwa, ibe yicaye hari amasaha imara igasabwa gukoreshwa. Wahitamo kuyikoresha rero yakoze."

Perezida Ndayishimiye yavuze ko bajya gufata umwanzuro wo kuyitanga ngo ikoreshwe no mu bindi bikorwa byo gutwara abantu, bashakaga ko ibyara inyungu aho kwicara ubusa.

Ndayishimiye yavuze ko mu gihe bari bagiye gutangira kuyibyaza umusaruro, aribwo basanze ifite ikibazo bakajya kuyikoresha muri Espagne.

Ati "Basanze ifite ikibazo, ugiye i Madrid n'ubu uyisangayo. Icyo kibazo rero ntibaragikemura, nabwiye uyoboye ishyirahamwe ry'indege kugira ngo ajye kuvugana na sosiyete twari twayishinze, kugira ngo bakore ibishoboka byose isubire ku murongo."

Yakomeje agira ati "Bavugaga ko bayisuzumye yajya gukorerwa mu Bwongereza, ntiragenda iracyari i Madrid, rero nibyo turimo ngo turebe ko yakongera gukora. Dusanze ari ngombwa kuyigurisha tugashaka indi, bizaturuka ku nama tuzahabwa n'inararibonye."

Nubwo nta ndege ubu afite, Ndayishimiye yavuze ko inshuti z'u Burundi zibatiza iyo afite urugendo.

Ati "Umuntu agirwa n'undi. Ntimugire ubwoba, hari igihe kizagera tugire n'indege eshanu. U Burundi bukomeje gutera imbere cyane."

Mu ngendo Perezida Ndayishimiye akora muri iyi minsi, yifashisha indege z'ibihugu byo mu Karere, nka Uganda Airlines na Ethiopian Airlines.

IVOMO:IGIHE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/indege-ya-perezida-w-u-burundi-yaheze-muri-espagne-aho-yagiye-gukoreshwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)