Breaking News: Cristiano Ronaldo agiye gusinya imyaka 7 muri Al Nassr izamugeza ku myaka 44 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Cristiano Ronaldo udafite ikipe muri iyi minsi agiye gusinya amasezerano y'imyaka igera kuri 7 mu ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia.

Kuri ubu Cristiano Ronaldo n'umuryango we bibereye I Dubai aho biri kuvugwa ko ashobora gusinyira amasezerano y'imyaka 7 mu ikipe ya Al Nassr.

Cristiano Ronaldo a azasinya imyaka 7 muri Al Nassr. Yego ni imyaka 7 nkuko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza.

Muri iyo myaka 7 azasinya muri iyi kipe, azayikinira imyaka ibiri n'igice gusa mu gihe indi isigaye azakora  nk'ambasadeli w'iyi kipe ku isi yose.

Biteganyijwe ko Cristiano Ronaldo azajya afata miliyoni £175 ku mwaka, aya mafaranga kandi ashobora kuziyongera mu gihe uyu musore azaba yabaye ambasadeli.



Source : https://yegob.rw/breaking-news-cristiano-ronaldo-agiye-gusinya-imyaka-7-muri-al-nassr-izamugeza-ku-myaka-44/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)