Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n'abajenosideri ubuziraherezo. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe hari bamwe bibwiraga ko umubano hagati y'u Rwanda n'uBufaransa uri mu nzira yo kuzahuka, icyo gihugu cyo kitweretse ko kigifitanye umubano n'abajenosideri, nk'uko byahozeho mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imvugo y'Umunyamabanga wa Leta y'uBufaransa ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Chrysoula Zacharopoulou ushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ije yunganira ibinyoma byahimbwe na Leta ya Kongo, igamije guhuma amaso amahanga ngo atabona ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'Abanyekongo. Iragaragaza ko u Bufaransa bubogamiye ku bakora ubwo bwicanyi, aribo igisirikari cya Kongo, FARDC n'abajenosideri ba FDLR-FOCA.

Biratangaje kubona umudipolomate wo ku rwego mpuzamahanga nka Madamu Zacharopoulou, ashinja ikindi gihugu nta kimenyetso na kimwe agendeyeho, uretse amarangamutima, n'urwango bisanganiwe ku Rwanda.

Ni urukozasoni kubona Madamu Zacharopoulou yibanda gusa ku ntambara M23 irwana, akirengagiza icyatumye iyo ntambara ivuka, cyane ko nta gihe uwo mutwe utasobanuye ko mubyo urwanira harimo n'uburenganzira bw'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bahohoterwa ku mugaragaro bashinjwa kuba Abanyarwanda.

Nibyo iriya ntambara imaze kugwamo inzirakarengane nyinshi, ndetse hari n'abavuye mu byabo bariho nabi. Ariko se, niba atari wa mugambi basanganywe wo gushyigikira abajenosideri, wasobanura ute ukuntu Chrysoula Zacharopoulou yahururije gusa abahunga n'abagwa mu mirwano hagati ya M23 na FADRC/FDLR, ntagire ijambo na rimwe avuga ku bihumbi n'ibihumbi by'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bagiye kumara imyaka isaga 26 mu nkambi zo mu Rwanda, muri Uganda no mu bindi bihugu byo muri aka karere?

Tugarutse mu mateka, mu mwaka w'1994 ubwo RPF/Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, uBufaransa bwikirije ndetse bunakwiza imvugo yerekana ko 'u Rwanda rwatewe n' umwanzi w'umunyamahanga'. UBufaransa bwihutiye kohereza ibitwaro n'abasirikari bo gutabara Leta ya Habyarimana, ngo 'wari watewe na Uganda'!

Ibi byo kwirengagiza ukuri, ni nabyo uBufaransa bwongeye gukora, bubeshya ngo Kongo yatewe n'uRwanda, nk'uko bwabeshye muw'1994 ngo u Rwanda rwatewe na Uganda. Icyo gihe ingabo za RPF/Inkotanyi ziswe abanyamahanga, nyamara Abafaransa batayobewe ko ari Abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo, nk'uko uyu munsi Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bitwa Abanyamahanga, hirengagijwe ko bakwiye uburenganzira nk'ubw'abandi Banyekongo.

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga, uBufaransa bwatanze inkunga yo gutoza no guha intwaro Interahamwe/mpuzamugambi, ari nazo zifashishijwe ngo umugambi wa jenoside ushyirwe mu bikorwa kandi wihute. Ibi byanashimangiwe mu cyegeranyo cyiswe icya 'Duclert', cyagaragaje mu buryo budasubirwaho uko Leta y'uBufaransa yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, uBufaransa bwohereje mu Rwanda abasirikari, mu cyiswe'Opération Turquoise', babyesha ko ari igikorwa cyo gutabara abicwaga muri jenoside. Byahe byo kajya ko ahubwo yari amayeri yo gufasha Leta y'abicanyi kurangiza umugambi wabo mutindi, no kuyikingira ikibaba ngo ibashe guhungira muri zayire y'icyo gihe, dore ko yari iri mu marembera kubera ikibatsi cy'ingabo za FPR/Inkotanyi. Ibi byemejwe n'abatangabuhamya barimo n'abasirikari baje muri iyo operasiyo, nka Guillaume Ancel, wari ufite ipeti rya ofisiye muzi izo ngabo.

Aho Leta yakoze Jenoside, igisirikari cyayo n'interahamwe bagereye mu nkambi zo muri Zayire ariyo Kongo ya none, uBufaransa bwakomeje kubaha intwaro n'imyitozo ngo bazongere bigarurire uRwanda, bityo batsembe n'abatutsi bake bari bacitse ku icumu. Kubera ubushishozi n'ubushobozi bw'ingabo zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, umugambi w'Abafaransa n'abafatanyabikorwa babo wakomwe mu nkokora, inkambi zakorerwagamo imyitozo zirasenywa, impunzi zitaha mu Rwanda.

Twibutse ko uBufaransa ari kimwe mu bihugu bigicumbikiye abajenosideri benshi. Mu rwego rwo kwiyerurutse ababarirwa ku kitwe y'intoki nibo bamaze kuburanishwa, ariko wanashishoza ugasanga abashyikirijwe inkiko ari abatari bafite agaciro gahambaye ku butegetsi bwa Habyarima. Abari ibikomerezwa baridegembya, nka Kanziga Agatha wari umugore wa Hayarimana Yuvenali, Col Laurent Serubuga wabaye umugaba mukuru w'ingabo za Kinani, Gen Ntiwiragabo watahuwe yihishahisha mu nkengero za Paris, Padiri Wenceslas Munyeshyaka wishe abantu muri Sainte Famille, n'abandi benshi.

Benshi mu Banyarwanda bari mu nkambi zo muri zayire bamaze gutaha, abasigayeyo biganjemo abajenosideri nibo baremye imitwe yitwaje intwaro, yavuyemo FDLR tuzi uyu munsi. Iyo mitwe niyo yakwije muri Kongo ingengabitekerezo ya jenoside, Abatutsi baho baricwa, abarokotse bahungira mu Rwanda no mu bihugu duturanye, nk'uko twabisobanuye haruguru.

Abazi neza umutwe wa M23 bahamya ko abarwanyi bawo biganjemo abakomoka kuri abo babyeyi bamaze imyaka itabarika mu nkambi zo mu bihugu byose byo muri aka karere. Bavuga ko barwanira kubaho, bagahabwa agaciro nk'abandi Banyekongo. Ibyo uBufaransa ntibushaka kubyumva, kuko nyine buri inyuma y'abahonyora ubwo burenganzira bw'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

u Rwanda rurashinjwa gushyigikira umutwe wa M23, ikimenyetso rukumbi abarushinja bagenderaho, ngo akaba ari uko uwo mutwe ufite imbaraga, ubuhanga n' ubutwari nk'ubw'ingabo z'u Rwanda. Icyo birengagiza ariko, ni uko umuntu wese ufite icyo arwanira arangwa n'umuhate wo kugera ku ntego.

Kuba rero hari ibihugu byatunga agatoki u Rwanda, birimo n'uBufaransa, abasesengura ibya politiki mpuzamahanga barabinonamo isano n'amateka yaranze umubano wabyo n'uRwanda, ariko cyane cyane bakabisangamo inyungu za politiki n'ubukungu. Umutungo kamere wa Kongo ibyo bihugu birawurarikiye bikomeye, cyane cyane muri iki gihe muri Afrika, inyungu z'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi zibangamiwe bikoye n'iz'ibihugu byo muri Aziya.

Imyifatire mibi y'uBufaransa muri Afrika niyo itumye ubu icyo gihugu kirebwa nabi cyane kuri uyu mugabane. Ubu muri za Alijeriya, Mali, Burkina Faso, Santarafrika, n'ahandi uBufaransa bwahoze buvuga rikijya, baravumira Abafaransa ku gahera. Inyungu zabwo zasimbuwe n'iz'Ubushinwa n'Uburusiya. Ngiyo impamvu rero besnhi barimo guhakwa kuri Kongo, bashinja uRwanda ibinyoma bitagira epfo na ruguru

Icyo batazi cyangwa birengagiza ariko, ni uko uRwanda rutagikangwa na politiki za mpatsibihugu. Rwatewe imijugujugu itabarika, rushorwa mu ntambara zaba iz'amasasu n'iz'amagambo, kandi ibyo byose rwabisohotsemo gitwari, kuko Abanyarwanda bamenye kurwanira agaciro kabo.

Icyo Rushyashya yisabira Leta y'u Rwanda, ni ugutumira Ambasaderi w'uBufaransa mu Rwanda, agasobanura impamvu igihugu gihoza u Rwanda ku nkeke.

 

 

The post Bazirunge zange zibe isogo. UBufaransa bwanywanye n'abajenosideri ubuziraherezo. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bazirunge-zange-zibe-isogo-ubufaransa-bwanywanye-nabajenosideri-ubuziraherezo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bazirunge-zange-zibe-isogo-ubufaransa-bwanywanye-nabajenosideri-ubuziraherezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)