Urupfu rw'umwana w'umuhanzi Davido rwashavuje benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi ya Lagos muri Nigeria yemeje urupfu rwa Ifeanyi Adeleke, umuhungu wa Davido icyamamare muri muzika muri icyo gihugu.

Benjamin Hundeyin, umuvugizi wa polisi ya Lagos, yavuze ko abakozi umunani bo mu rugo rw'uyu munyamiziki batumijwe ngo bahatwe ibibazo kubera urupfu rw'uwo mwana.

Benjamin yabwiye BBC ati: 'Batumijwe ngo babazwe kandi uwo basanga bimuhama arafungwa.'

Umwana wa Davido wujuje imyaka itatu tariki 20 z'ukwezi gushize k'Ukwakira, byavuzwe ko yapfuye kuwa mbere mu rugo rwa se i Lagos.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko uyu mwana yarohamye mu bwogero (piscine/swimming pool) bw'iwabo â€" polisi ivuga ko umwe mu bakozi bo mu rugo ari we watabaje polisi.

Uriya muvugizi wa polisi yongeraho ko 'twabonye amakuru ahagana saa yine z'ijoro kuwa mbere. Umubiri we wahise ushyirwa mu buruhukiro.

'Turi kuvugana n'ababyeyi be. Ndetse twari kumwe nabo mu ijoro ryacyeye.'

Benjamin Hundeyin yavuze ko mubarimo kubazwa uwo bazasanga bitamuhama azarekurwa akagenda.

Yongeraho ati: 'Icyo tuzi kugeza ubu ni uko yarohamye. Nta yandi makuru arenze ayo mfite. Turi gusubiramo amashusho ya CCTV cameras dushaka andi makuru ku byabaye ku rupfu rwe.'

David Adeleke, uzwi cyane nka Davido, yari yatangaje ko mu 2023 afite gahunda yo gushakana na nyina w'uyu mwana, Chioma Rowland.

CHIOMA/DAVIDO

Mbere y'urupfu rw'uyu mwana, Davido yari afite abana bane ku bagore yakundanye nabo.

Mu 2018, Dbanj undi muhanzi wo muri Nigeria, yapfushije umwana we w'umuhungu mu buryo nk'ubu.

@BBC 

The post Urupfu rw'umwana w'umuhanzi Davido rwashavuje benshi appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/11/01/urupfu-rwumwana-wumuhanzi-davido-rwashavuje-benshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)