Header Ads Widget

Technology

Sitting Volleyball: U Rwanda rwatsinze umukin... - #rwanda #RwOT

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo mu gihugu cya Bosnie Herzegovine hakomezaga shampiyona y'Isi mu mikino y'abafite ubumuga. Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda yose yamanutse mu kibuga, aho ikipe y'igihugu mu bagabo ariyo yabanje gukina gusa biyigendekera nabi kuko yatsinzwe na n'u Buhorandi amaseti 3 kuri 2.

Iseti ya mbere u Rwanda ni rwo rwayitwaye ku manota 25-20, iseti ya kabiri iba 20-25, iseti ya gatatu iba 22-25 iseti ya kane iba 25-23 naho iseti ya kamarampaka u Rwanda ruyitsindwa ku manota 11-15.

Nyuma y'uyu mukino, hahise hajyaho umukino w'abagore, bakinaga na Bosnie Herzegovine ari nayo yakiriye iyi mikino.

Ni umukino utagoye u Rwanda kuko rwawutsinze ku maseti atatu ku busa. Iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25-10, iseti ya kabiri iba 25-9, iseti ya gatatu iba amanota 25-9.

Ikipe y'igihugu mu bagore yahise itsinda imikino 2 iyemerera itike yo kurenga amatsinda, mu gihe ikipe y'igihugu mu bagabo yo yatsindwaga umukino wa kabiri bituma ijya habi. 

Ikipe y'igihugu mu bagore ntabwo ihagarara, imaze gutsinda imikino 2 yikurikiranya

Abagabo bikomeje kwanga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122592/sitting-volleyball-u-rwanda-rwatsinze-umukino-wa-2-muri-shampiyona-yisi-122592.html

Post a Comment

0 Comments

Nature