Header Ads Widget

Technology

Mukura inaze Musanze FC mu mizi y'ibirunga - #rwanda #RwOT

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo, shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo yari yakomeje hakinwa umunsi wa 8 wa shampiyona. Ni umunsi wari watangiye kuri uyu wa Gatanu Rayon Sports itsinda Sunrise FC igitego kimwe ku busa.

Kuri uyu wa Gatandatu hari imikino ibiri harimo uwo Musanze FC yari yakiriyemo Mukura Victory Sports kuri sitade Ubworoherane. Uyu mukino wagiye kuba Musanze FC iherutse kunganya na As Kigali ubusa ku busa, mu gihe Mukura yari yaratsinzwe na Etincelles FC ibitego 2-1.

Umukino ugitangira rutahizamu wa Musanze FC Namanda Wafula yahise afungura amazamu ku munota wa mbere. Ku munota wa 41 igice cya mbere cyenda kurangira, Mukura yaje kwishyura igitego cyitsinzwe na Harerimana Obed. Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe. 

Mukura yujuje amanota 9

Mu gice cya kabiri nk'uko yabigenje umukino ugitangira, Namanda Wafula yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 46 ndetse kiba igitego cya 2 yari atsinze muri uyu mukino.

Ku munota wa 73 Murenzi Patrick yaje kwishyurira Mukura biba ibitego 2-2 nyuma y'iminota 3 ku munota wa 76 Iradukunda Elie atsinda igitego cya 3 cyatumye itahana amanota atatu.

Musanze FC kuva shampiyona yatangira yari itaratsindirwa murugo. Mukura mu mikino 4 imaze gukinira hanze, imaze gutsinda mo imikino 3 itsindwa 1.

Musanze FC igumye ku mwanya wa 4 n'amanota 13, mu gihe Mukura iri ku mwanya wa 9 n'amanota 9.

Undi mukino wabaye, Police FC yanganyije na Marine FC ibitego 2-2 ku ruhande rwa Police FC yatsindiwe na Onesme na Ntirushwa Aime, mu gihe Marine FC yatsindiwe na Gikamba na Gitego Arthur. 

I Musanze abafana bari bakubise buzuye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122590/mukura-inaze-musanze-fc-mu-mizi-yibirunga-122590.html

Post a Comment

0 Comments

Nature