Shokola zitujuje ubuziranenge zakuwe ku isoko ry'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyemezo iki kigo cyatangaje ko cyafashe nyuma y'igezura cyakoze, gishingiye ku makuru yatanzwe n'uwari amaze kuzigura muri Simba Supermarket.

Itangazo cyasohoye rikomeza riti "Rwanda FDA yaragenzuye isanga zimwe muri shokola zo mu bwoko bwavuzwe haruguru zifite ikibazo cy'ubuziranenge, aho bigaragara ko zahinduye ibara ndetse no gukomera kwazo mu buryo budasanzwe."

Izakuwe ku isoko ni shokola za toblerone iz'amagarama 100 zifite nomero 00Y4122241 zagombaga kurangiza igihe ku za 2 Nzeri 2023, n'izagombaga kurangiza igihe ku wa 15 Ugushyingo 2023 zifite nomero 00Y4021971.

Ni kimwe n'izagombaga kurangiza igihe ku wa 10 Kamena 2022 zifite nomero 00Y2121041, zose zakorewe mu Busuwisi.

Rwanda FDA yatangaje ko izi shokola zibaye zikuwe ku isoko mu gihe ubusesenguzi ku mpamvu zabiteye rigikomeje, isaba abazinjiza, abazirangura ndetse n'abazidandaza ko bagomba kubihagarika.

Yasabye ko abaziranguye kuzisubiza aho bazikuye, mu gihe abazinjiza n'abaziranguza basabwe kuzakira bagatanga raporo kuri Rwanda FDA igizwe n'ingano y'izo binjije, izabagarukiye n'ingano y'izo bafite zose hamwe.

Ni ibintu ngo bigomba gukorwa bitarenze iminsi 15, uhereye tariki 19 Ugushyingo 2022.

Rwanda FDA kandi yasabye ko abantu baguze shokola zifite ibibazo bahagarika kuzikoresha.



Source : https://imirasire.com/?Shokola-zitujuje-ubuziranenge-zakuwe-ku-isoko-ry-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)