RIB yafunze abayobozi babiri bo muri Komite Olempike #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abayobozi babiri muri Komite Olempike batawe muri yombi Bakekwaho kohereza muri misiyo mu Bwongereza abashuti babo bitiriwe abo batari bo, kugira ngo babashe kujya muri ubu butumwa hakoreshejwe ibyagombwa by'ibihimbano.

Nk'uko byatangajwe n'umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, abafunzwe ni Mukundiyukuri Jean de Dieu usazwe ari Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y'u Rwanda na Mugisha Jean Jacques ushizwe porogaramu za Commonwealth n'abakinnyi b'imikinongororamubiri.

Murangira yatangaje ko aba bombi batawe muri yombi ku ya 1 Ugushyingo, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

Nk'uko RIB ibitangaza, aba bombi bakekwaho ibyaha bibiri birimo inyandiko mpimbano no gufata icyemezo gishingiye ku gutonesha, ubucuti, cyangwa icyenewabo.

Byongeye kandi, yatangaje ko ku ya 10 Ukwakira, RIB yakiriye ibirego bombi bahita batangira gukorwaho iperereza.

Murangira yagize ati: "Ibi byaha bikekwa kuba byarakozwe mu gihe cyo gutegura ikipe y'u Rwanda yagombaga kwitabira imikino ya Commonwealth yabaye kuva ku ya 28 Nyakanga kugeza 8 Kanama uyu mwaka."

Mbere, bakorwagaho iperereza badafunzwe.

Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru kivuga ko cyamenye ko komite nyobozi yabanje kubahagarika ukwezi kumwe kuva ku ya 29 Nzeri kugeza ku ya 29 Ukwakira, nyuma yo kubona ko aba bombi basabye viza ku bantu barindwi batari muri delegasiyo kugira ngo bajye i Birmingham muri iriya mikino binyuze muri komite olempike nta n'umwe babimenyesheje mu bagize komite nyobozi.

Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, uwo gihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-abayobozi-babiri-bo-muri-komite-olimpike

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)