Agasembuye kandagaje Mukerarugendo w' Umwongereza ashaka kurwana na polisi yambaye ubusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukerarugendo w'Umwongereza wari wasinze cyane yisanze yambaye ubusa ku mucanga wo muri Thailand nyuma yo kwizihiza umunsi w'amavuko bagenzi be bakamusiga.

Uyu mugabo yafashwe amashusho abwira abapolisi ko atibuka ibyabaye mu minsi ibiri yari ishize.

Uyu mugabo ukomoka mu gace ka Epsom, muri Surrey,mu Bwongereza ngo yanyoye inzoga n'urumogi [remewe mu gihugu cya Thailand] ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka 30 ku ya 28 Ukwakira.Uyu kandi yabwiye aba bapolisi ko hari n'ubukwe yari yajemo muri iki gihugu.

Abaturage bo ku kirwa cya Koh Samui batunguwe no kubonye bukeye bwaho agenda agwirirana yambaye ubusa buri buri ku mucanga,anaririmba 'indirimbo z'abafana b'umupira w'amaguru'.

Bamwe batangaye ubwo yinjiraga mu nyanja hanyuma akoga akagera kure y'inkombe.

Abarobyi b'abagiraneza bagerageje gufasha uyu mwongereza wari wenda kurohama, bivugwa ko yanabashoyemo amahane.

Bavuga ko yavugije induru ngo 'mugende muhure n'Imana' anagerageza kubakurura abajyana mu nyanja.

Abapolisi bari bumiwe bahageze bakururira uwo mugabo ku nkombe ariko ahagarara yambaye ubusa ku mucanga yigaragambya, avuga ko ashaka gutekereza cyane [meditation].

Amashusho yafashwe n'abenegihugu yerekana abapolisi bazana uyu mugabo w'Umwongereza ku nkombe, hanyuma avugana n'umusemuzi.

Umusemuzi yamubwiye ati'Yego ndabyumva, ariko mu by'ukuri ntabwo ari igihe gikwiye cyabyo.Ufite [arabara] abapolisi 12 hamwe nawe.

Uyu mugabo yamusubiza ati: 'Oya, ntabwo ndasubira inyuma. Reka mpangayikishijwe no gusubira inyuma reka nduhuke. Naje hano mu bukwe."

Amaherezo abapolisi bajyanye uyu mwongereza kuri sitasiyo yo hafi aho aho yapimwe ibiyobyabwenge,bakamurekura.

Uyu mugabo w'Umwongereza yaciwe amande kubera imyitwarire idahwitse mu ruhame ariko azemererwa gusubira mu Bwongereza igihe ikiruhuko cye kizaba kirangiye.

Muri hoteri ye habonetse udupaki twinshi tw'urumogi ariko abapolisi ntibazamukurikirana kuribyo kuko ruherutse kwemerwa mu gihugu.

Umurobyi warokoye uyu mugabo yambaye ubusa nawe yavuze ko atazamurega kuko ngo ibyo yakoze yabitewe n'inzoga kandi ngo ashobora kuba ari umuntu mwiza ubusanzwe.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/agasembuye-kandagaje-mukerarugendo-w-umwongereza-ashaka-kurwana-na-polisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)