Portugal yatsinze Ghana, Cristiano Ronaldo ashyiraho akandi gahigo gakomeye ku Isi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Portugal yatsinze Ghana 3-2 maze Cristiano ashyiraho agahigo ko kuba ari we mukinnyi rukumbi utsinze mu bikombe by'Isi 5.

Wari mu mukino wo mu itsinda H ry'igikombe cy'Isi cya 2022 kirimo kubera Qatar.

Ni umukino wagiye kuba nyuma y'uko undi wo muri iri tsinda Uruguay yari yanganyije na Korea 0-0.

Mu gice cya mbere nta mahirwe yabonetse akomeye ku mpande zombi uretse umupira wacomekewe Cristiano akisanga asigaranye n'umunyezamu ariko yajya ku muroba akamutanga umupira.

Ghana na yo yanyuzagamo igashyira igitutu kuri Portugal ariko nta mahirwe akomeye yabonye, amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

Ibintu byahinduye isura mu gice cya kabiri ubwo Ghana yazanye imbaraga igerageza gushota mu izamu ryari ririnzwe na Diogo Costa.

Portugal ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 65 ku gitego cya Cristiano Ronaldo kuri penaliti, ni nyuma y'ikosa yari akorewe na Daniel Amartey.

Iki gitego kibaba cyahise gituma uyu mukinnyi aba umukinnyi wa mbere rukumbi ubashije gutsinda byibuze igitego mu bikombe by'Isi 5 (2006, 2010, 2014, 2018 na 2022).

Ibyishimo bya Portugal ntabwo byamaze kabiri kuko ku munota wa 73, kapiteni wa Ghana, Andrew Ayew ku guhuzagurika kuri ba myugariro ba Portugal yatsindiye Ghana igitego cya mbere.

Ku mupira mwiza cyane yari ahawe na Bruno Fernandez, João Félix yatsindiye Portugal igitego cya kabiri ku munota wa 78.

Rafael Leão wari winjiye mu kibuga ku munota wa 77 asimbura Ruben Neves, yatsindiye Portugal igitego cya 3 ku mupira yari hawe na Bruno Fernandez.

Osman Bukari wari winjiye mu kibuga ku munota wa 77 asimbura Mohammed Kudus, yatsindiye Ghana igitego cya kabiri ku munota wa 89. Umukino warangiye ari 3-2.

Uyu munsi kandi habaye umukino wo mu itsinda G wo Switzerland yatsinzemo Cameroun 1-0 ni mu gihe Brazil igiye gukina na Serbia.

Ronaldo yari yagerageje amahirwe ariko bamubereye ibamba
Penaliti yayitsinze neza cyane
Cristiano yishimira igitego cyatumye ashyiraho agahigo ku Isi
Igitego André Ayew yatsinze Portugal
Rafael Leão yishimira igitego cye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/portugal-yatsinze-ghana-cristiano-ronaldo-ashyiraho-akandi-gahigo-gakomeye-ku-isi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)