Rayon Sports yatsinze As Kigali ifata umwanya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego cya Musa Esenu nicyo gitandukanyije Rayon Sports na As Kigali, mu mukino w'ikirarane wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo kuva ku isaha ya saa 15:00.

Uko umukino wagenze

Umukino watangiye ucyererewe ho iminota 5, utangizwa na Rayon Sports yari yakiriye umukino. Ku munota wa 5 Haruna Niyonzima yabonye kufura yatereye mu ruhande rw'ibumoso, umupira werekeza mu nguni ariko Kabwili Ramadhan awukuramo ujya muri Koroneri ari nayo ya mbere yari ibonetse mu mukino.

Ku munota wa 9 Rayon Sports yabonye igitego cyaturutse muri koroneri yatewe na Mucyo Didier Junior, umupira Ntwali Fiacre  awutera ingumi usohoka nabi usanga Ganijuru Ishimwe Elie wahise awusubiza mu izamu usanga Musa Esenu atazuyaje yahise aterekamo igitego cya mbere.

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Ramadhan Kabwili
Didier Mucyo
Isaac Mitima
Samuel Ndizeye (c)
Elie Ganijuru
Eric Ngendahimana
Felix Ndekwe
Hadji Iraguha
Paul Were
Willy Onana
Musa Esenu


Usibye udutero shuma As Kigali yateraga Rayon Sports, umukino wagumye gukinirwa mu kibuga hagati. As Kigali yagumye kuganza Rayon Sports mu kibuga hagati, ariko umupira kugera kuri ba rutahizamu bikanga.

Ku munota wa 30 Haruna Niyonzima yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira yari aherejwe na Nyarugabo Moise, ariko umupira awuteye ujya hejuru. Ngendahimana Eric wari mu kibuga hagati na Bavakure Ndekwe Felix bagerageje kuganza abakinnyi bo hagati ba As Kigali, bakajya bakuraho imipira byihuse.

Ku munota wa 42 Onana yabonye amahirwe y'igitego ku mupira yari asigaranye n'umunyezamu gusa, atinda gushota Kwitonda Ally umupira awumukura ku kirenge ujya muri Koroneri. Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports igifite igitego kimwe ku busa, amakipe ajya kuruhuka.

Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga

Ntwari Fiacre
Rugirayabo Hassan
Ahoyikuye Jean Paul
Ndacyayisenga Alli
Bishira Latif
Juma Lawrence
Kalisa Rachid
Mugheni Fabrice
Niyonzima Haruna (c)
Nyarugabo Moïse
Shabani Hussein

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse nta mpinduka yakoze. Ku munota wa 54 Onana yongeye guhusha igitego cyari cyabazwe, ku mupira yari ahawe na Paul were ashatse gushota mu izamu umupira Kwitonda Ally awushyiraho akaguru ujya muri koroneri.

Ku munota wa 65 As Kigali yakoze impinduka Rugirayabo Hassan, Djuma na Nyarugabo Moise bavuye mu kibuga hinjira Niyonzima Olivier, Tuyisenge Jacques na Mani Ykre. Kuva ku munota wa 60 kugera ku munota wa 70 As Kigali yari yacumbitse imbere y'izamu rya Rayon Sports byatumye iyi kipe nayo ikora impinduka.

Musa Esenu yongeye kugaragaza ko mu gutsindisha umutwe nta mwataka umurusha mu Rwanda 

Ku munota wa 75, Nishimwe Blaise yinjiye mu kibuga asimbuye Iraguha Hadji, ku munota wa 78 Bavakure Ndekwe Felix yaje gukora ikosa ryabyaye ikarita ya kabiri y'umuhondo ahita ahabwa ikarita itukura.

As Kigali yakomeje kugerageza uburyo yabona igitego cyo kwishyura ariko biranga, umusifuzi yongeraho iminota 5 y'inyongera nabwo rubura gica, Rayon Sports ibika amanota atatu. 

Abafana ba Rayon Sports bari babukereye

Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 21, ikurikirwa na Kiyovu Sports ifite amanota 20, APR FC ku mwanya wa 3 n'amanota 18 igakurikirwa na As Kigali ifite amanota 17. 

Tuyisenge Jacques yagiye mu kibuga asimbuye ariko ntabwo yabashije kubona igitego

Camara aganira na Masud Djuma 

Haruna Niyonzima yagerageje biranga 

N'ubwo abafana ba As Kigali baba ari mbarwa, bari babucyereye

AMAFOTO: Serge Mutuyimana 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123186/rayon-sports-yatsinze-as-kigali-ifata-umwanya-wa-mbere-amafoto-123186.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)